Jeannette Kagame yatanze umukoro wo gufasha abo mu miryango y’abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakoze Jenoside

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME asanga ari inshingano za buri wese gufasha abakomoka mu miryango y’abayoboke ba Kiliziya Gatolika bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kugendera kure uwo murage mubi.

Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu TARIKI YA 29 Ugushyingo 2019, mu biganiro byateguwe na Kiliziya Gatolika bigaruka ku ruhare rwayo mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

N’ubwo kiliziya Gatolika ivuga ko yagendanye na Leta mu gukomeza kunga abanyarwanda Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi none imyaka ikaba ibaye 25 ntiyirengagiza ko hari abari abayoboke b’iri dini n’abihaye Imana muri ryo bateshutse ku nshingano n’umuhamagaro wabo bakijandika mu bikorwa byo kubiba urwango no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Musenyeri Andrzej Józefowicz ni intumwa ya Papa mu Rwanda yagize ati “Iyo ngengabitekerezo y’ikibi yanadukiriye bamwe mu bihaye Imana  bacu n’abandi banyamuryango ba kiliziya bagambaniye umuhamagaro wabo w’iyobokamana nu wa gisaseridoti ndetse n’indangagaciro za gikirisitou, banagambaniye kandi mu buryo bukomeye banangiza kiliziya ya Kilisitu.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abihaye Imana muri kiliziya Gatorika babaye ingero batanze zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, Padiri Obald RUGIRANGOGA yarokotse Jenoside ariko yababariye uwamwiciye umubyeyi agerekaho gukurikirana imibereho y’abana b’uwamuhemukiye kugeza n’aho abishyuriye amashuri.

Ati “Njyewe nababariye umuntu wishe Mama, niyemeje kurihira abana be amashuri kuko umugore we yapfuye afunze abana be mbarihirira amashuri. Umuhungu w’imfura yarangije ibintu by’ubwubatsi ubu arubaka mu kwezi kwa mbere ku itariki 10 nzamushyingira.”

Mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe Kiliziya Gatolika irishimira icyo yakoze mu guharanira ko abanyarwanda biyunga kandi bakagira ubumwe, ariko mu mboni za Musenyeri Antoni KAMBANDA Arikepisikopi wa Kigali ni urugendo rugikomeza.

Ati “Aho tugeze tumeze nk’umuntu uterera umusozi muremure akaba ageze hagati niko navuga, agasubiza amaso inyuma ngo arebe inzira y’inzitane yanyuzemo akareba n’imbere urugendo asigaje gukora.”

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME asanga abakomoka mu miryango y’abayoboke ba Kiliziya Gatolika bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye gufashwa kugendera kure uwo murage mubi.

Madamu Jeannette KAGAME ariko anasanga abayoboke ba kiliziya babuze ubuzima bwabo kubera gutsimbarara ku gihango cy’ubunyarwanda badakwiye kwirengagizwa.

Ati “Kiliziya kandi yagize n’ibyago byo kugira abayoboke babibye ingengabitekerezo ya Jenoside igihe kirekire no gukora icyaha cya Jenoside. Biri mu nshingano zacu twese gukomeza kwigisha no gufasha abakomoka mu miryango yabo ndetse n’abanyarwanda muri rusange uwo murage mubi, ntitwakwirengiza kandi ko Kiliziya yagize n’intwari, abavukije ubuzima bwabo kuko batsimbaraye ku gihango cy’ubunyarwanda, igihango cy’ubumuntu no guhitamo icyiza.”

Muri Gicurasi na kamena 2017, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransisko yasabiye imbabazi abayoboke ba kiliziya ku bw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nyuma yo kwakira Perezida KAGAME i Vatican.

Ibyafashwe n’abatari bake nk’intambwe ikomeye itewe mu mubano wa Kiliziya Gatolika  na Leta y’u Rwanda.