Nduhungirehe na Uwacu bongeye kugirirwa ikizere

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020 yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye kugirira ikizere bamwe mu bayobozi bahoze muri guverinoma barimo Amb Olivier Nduhungirehe, Mutsindashyaka Théoneste na Uwacu Julienne.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari yavanywe kuri iyi mirimo kubera imikorere yamuranze yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu. Ni umwanya yari amazeho imyaka isaga ibiri.

Kuri ubu yongeye kugirirwa ikizere ahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi.

Tariki ya 18 Ukwakira 2018, Perezida Kagame mu bubasha ahabwa n’amategeko nibwo yavuguruye Guverinoma, asimbuza Uwacu Julienne wari Minisitiri wa Siporo n’Umucom ashyiraho Min Nyirasafari Esperance wari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Kuri ubu yagizwe umunyamabanga  nshingwabikorwa w’ikigega cy aleta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoiboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi (FARG).

Abandi bahawe imyanya barimo RWAMURANGWA Stephen wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Gasabo, yagizwe Umuhuzabikorwa w’Umushinga ukorana n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (SPIU/IFAD-Rwanda) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

MUTSINDASHYAKA Théoneste wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi kugeza muri 2009, yongeye kugirirwa ikizere agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo (Brazzaville).

Dore imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye