Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC:Urukiko rwa gisirikare rwakiriye ikirego kiregwamo abakomeye - FLASH RADIO&TV

RDC:Urukiko rwa gisirikare rwakiriye ikirego kiregwamo abakomeye

Itsinda ry’abavoka ryashyikirije ikirego urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kananga ruregera ubwicanyi bwa Nganza.

Iki kirego kirareba Ramazani Shadari wigeze kwiyamamariza kuyobora Repubukika ndemokarasi ya Kongo gusa icyo gihe yari minisitire w’umutekano w’imbere mu gihugu.

Harim kandi bamwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu.

Aba bavoka batanze ikirego mu izina ry’abantu bagera kuri 600 bavuga ko barenganijwe mu bikorwa  byakozwe n’ingabo za leta muri komine ya Nganza mu mpera z’ukwa 3 kwa 2017.

Aba bofosiye bakuru 10 mu ngabo za leta na Shadari wari minisitire w’umutekano w’imbere mu gihugu Emmanuel Ramazani Shadari, bararebwa n’iki kirego kiyongereye ku kindi cyatanzwe umwaka ushize  n’abandi baturage.

Iki kirego kivuga ko ku mataliki ya 28, 29 na 30, z’ukwa 3 muri uwo mwaka ari iminsi itazibagirana ubwo abantu bari bambaye imyenda ya gisirikare n’abandi bambaye iya police bakoraga igikorwa cyo guhiga bukware no kurasa abakekwagaho kuba abambari ba Kamuina Nsapu.

Imiryango myinshi yagaragaje ko ari uguhohotera abturage.

Abarega bavuga ko abaturage batari bategujwe kandi ibi bikorwa byabagizeho inagruka zikomeye.

Me Albert Nkashama avuga ko abaturage bagomba gusanirwa ibyangijwe; mu baregwa harimo abajenerali babiri.

Umujyanama mu by’itumanaho wa Ramadani yavuze ko iki ari ikirego cya politique, nta shingiro gifite.