Uganda:Itwabwa muri yombi ry’abo mu ishyaka rya Bobi Wine ryateje imyigaragambyo

Ibikorwa by’ubucuruzi bisa nk’ibyahagaze mu bice byinshi byo mu mujyi wa Hoima nyuma y’itabwa muri yombi ry’ababambari ba NUP ishyaka rishya rya Robert Sentamu Kyagulanyi Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Entebe.

Abatawe muri yombi ni umuyobozi wa NUP mu karere ka Hoima n’abandi barwanashyaka batandatu b’iri shyaka muri ako karere.

Mu bandi batawe muri yombi kuva ku cyumweru harimo Godwin Angalia uri guhatanira intebe y’ubudepute mu karere ka Buliisa.

Batawe muri yombi bari mu rugendo rwo kwishimira ishyirwaho ry’umujyi wa Hoima.

Kuva kuwa mbere muri uyu mujyi hari imyigaragambyo y’abayoboke ba NUP bamagana itabwa muri yombi rya bagenzi babo bashinjwe ubukanguramabaga muri iri shyaka.

Abigaragambya barashinja Polisi gufunga abantu bakarenza amasaha 48 batabageza mu rukiko cyangwa ngo babarekure.

Brian Aliguma uvugira NUP mu karere ka Hoima yavuze ko Polisi iri guhonyora uburenganzira bw’abayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na leta.

Abigarambya batwitse amapine y’imodoka rwagati mu mihanda myinshi  bari gukoresha n’amabuye bafunga umuhanda wa Hoima.

Police yateye ibyuka biryana mu maso n’amasasu ya nyayo mu gutandukanya abigaragambya  bapangaga gutera sitasiyo ya polisi ya Hoima.

Julius Hakiza uvugira Polisi mu gace ka Albertine, yavuze ko batatanije abigaragambya bamwe bagatabwa muri yombi.