Kenya:Odinga yatanze ikizere ku buzima bw’umukobwa urwariye mu Buhinde

Umunyapolitiki Raila Odinga wo mu ishyaka ODM uri mubahabwa amahirwe yo gutegeka Kenya uhereye mu kwezi kwa munani, yavuze ko umukobwa we arwarije mu Buhinde asa n’ugenda yoroherwa.

Raila Odinga watangiye ibikorwa byo kwiyamamaza bicumbagira ndetse bamwe bakabona ko byabaye bibi, avuga ko uyu mukobwa we Rosemary yigeze kurwara ukuva kw’amaraso mu bwonko, abazwe akomeretswa imitsi ituma umuntu areba, ubu akaba aribyo ari kuvurwa.

Mu kiganiro yahaye ibinyamakuru mu buhinde Odinga yavuze ko yirutse isi yose avuza umukobwa we ngo yongere kureba biranga, amaze gucika intege bamwohereza mu Buhinde ngo barebe ko yabagwa akongera kureba.

Kuri ubu uyu munyapolitiki ushaka ko umwana we yongera kubona akanashaka intebe y’umukuru w’igihugu, avuga ko bamuhaye ikizere ko uyu mukobwa we ashobora kuzongera gukanura.

Hari bamwe mu banyapolitiki ngo bagerageje kumuca intege bavuga ko arushwa n’ubusa n’ubundi uyu mwana we azapfa.

Ikinyamakuru The Star cyanditse ko mu itsinda rishyigikiye Odinga rizwi nka Azimio la Umoja, agisohoka hanze humvikanyemo yegereyegere y’abashaka gutegeka nabo.

Hari abavuga ko ibikorwa byo kumwamamaza byaba byatangiye kugonga urukuta kuko azamara iminsi 10 atari mu gihugu, kandi ngo byaba ari instinzi kuri William Ruto bigaragara ko bahanganiye intebe iruta izindi mu gihugu.

Amakuru ava mu bimbere muri iri tsinda Azimilio la Umoja, avuga ko uyu munyapolitiki ashobora kugaruka mu gihugu kuri uyu wa mbere agafatirana ihene igihebeba.