Kenya: Perezida Ruto yasabwe kugaragagaza uruhande ariho ku kibazo cy’abatinganyi

Umuryango w’abiyisilamu muri Kenya, wasabye Perezida William Ruto, kugaragaza aho ahagaze ku kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu, basaba kwemererwa kuba mu mashyirahamwe.


Mu cyumweru gishize urukiko rw’ikirenga muri Kenya, rwaciye iteka ko kubuza abantu baryamana bafite ibitsina bisa kwishyira hamwe, bihabanye n’itegeko nshinga, kuko ryaba ari ivangura ku buryo bweruye.


Aba bazwi nka LGBTQ bamaze iminsi basaba ko bemererwa gushinga amashyirahamwe ategamiye kuri leta ibizwi nka NGOs, ariko biganisha ku gusaba ubundi burenganzira.


Ikinyamakuru The Star, cyandika ko bigoye ko iyi ngingo izakirwa, kuko Kenya ari kimwe mu bihugu bigistimbaraye ku myemerere ya gikirisitu muri Afurika.


Umuyobozi w’Abayisilamu muri Kenya, abona ko Perezida William Ruto, akwiye kuva mu bihu akamagana ubutinganyi yivuye inyuma, kuko gusaba gushinga amahuriro ari amayeri yo gushaka uko iyi ngeso ihabwa intebe mu gihugu.


The Star yanditse ko aba bayisilamu mu gihugu, bavuga ko bababajwe na bamwe mu bacamanza mu rukiko rw’ikirenga, bashatse kuzana ikizira mu gihugu, bashaka gutagatifuza ubutinganyi mu gihugu.


Umuryango w’Abayisilamu muri Kenya, usaba ko itangazamakuru rigumana inshingano zaryo yo kwamagana ikibi kiri kuganza muri sosiyete.


Ntacyo Perezida Ruto aravuga kuho ahagaze, ariko asanzwe ari umukirisitu wigaragaza, cyane ko bigoye ko yatandukana nibyo Bibiliya yigisha.