Ikipe ya Musanze FC, yafashe umwanzuro wo guhagarika umukinnyi wayo wo hagati, Amran Nshimiyimana, azira imyitwarire mibi kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023.
Amran wari umaze igihe kitari kinini avuye mu bihano bisa nk’ibi, yongeye guhanwa azira gutongana n’umutoza we nyuma y’umukino Musanze FC yatsinzwemo na Police FC ibitego 4-0 mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru avuga ko Nshimiyimana Amran, yahagaritswe muri iyi kipe igihe kitazwi, ndetse bikekwa ko ashobora kutazongera kuyikinira, kuko amasezerano ye arangirana n’ukwezi kwa Kamena 2023.
Peter Uwiringiyimana