Equatorial Guinea: Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka 80 yatsinze amatora

Perezida Obiang  w’imyaka 80 wari ushyigikiwe n’amashyaka 15 arimo ishyaka rye Democratic Party of Equatorial Guinea (PDGE), yatsinze amatora ku majwi 95% nk’uko Komisiyo y’Amatora muri Equatorial Guinea yabitangaje, gusa igitangaje nuko amajwi y’abari bahanganye nawe atatangajwe.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora manda ya Gatandatu, Perezida Obiang ubu niwe mutegetsi umaze imyaka myinshi ku butegetsi nyuma yo kujya ku butegetsi mu 1979 akoze coup d’etat, gusa  nawe ni kenshi abatavuga rumwe n’ubutegtsi bwe bagerageje kumuhirika ku butegetsi.

Visi perezida we Teodoro Nguema Obiang Mangue akaba n’umuhungu we nyuma yo gutsinda amatora yatangaje ko iyi ntsinzi igaragaza ko ubuyobozi bwabo bufitiye abaturage akamaro.

Yagize ati “Ibivuye mu matora byongeye kwerekana ko turi mu kuri kandi turashaka gukomeza kuba ishyaka rya politiki rikomeye.”

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yagiye kandi arangwa no guha imyanya ya politiki ikomeye abo mu muryango we.