Kongo Kinshasa: Ntakizabuza amatora kuba – Umuvugizi wa Guverinoma

Akanama gashinzwe amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo katangaje ko amatora ya perezida azaba ku itariki ya 20 Ukuboza 2023.

Aka kanama gatangaje ibi mu gihe iki gihugu kimaze iminsi cyugarijwe n’umutekano mucye ahanini ushingiye ku mirwano hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC.

Icyakora guverinoma ya RDC ivuga ko nubwo bimeze bityo ntakizabuza amatora kuba nkuko nkuko umuvugizi wa guverinoma Patrick Muyaya yabivuze.

Yagize ati “Si ikibazo cyo kuganira ku matariki ntarengwa ateganywa n’itegekonshinga, ni ikibazo cyuko twebwe tuyubahiriza no gushimangira demokarasi yacu”.

Gusa nanone ku ruhande rw’akanama gashinzwe amatora muri RD Congo, Bwana  Denis Kazadi perezida wako kanama agaragaza impungenge ko amatora ashobora kutazaba mu bwisanzure.

Yagize ati “umutekano mucye ukomeje kubaho mu bice bimwe by’igihugu uzatuma bigorana gukora amatora mu bwisanzure, muri demokarasi no mu mucyo”.

Nkuko bitangazwa na Reuters, Muyaya yagereranyije ko aya matora ashobora kuzatwara leta asaga miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika.

Mu bazahatanira intebe y’icyubahiro umwaka utaha, harimo na Perezida Félix Tshisekedi usanzwe ari Perezida w’iki gihugu kuva muri Mutarama 2019