Amavuriro yigenga n’amashyirahamwe atanga ubwishingizi baritana ba mwana

Ishyirahamwe ry’Amavuriro Yigenga mu Rwanda (RPMFA) ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo imikoranire n’ibigo bitatu by’ubwishingizi birimo Britam, Radiant na Sanlam.

Umwanzuro wo guhagarika imikoranire n’ibyo bigo wafatiwe mu Nteko Rusange ya RPMFA yateraniye i Kigali ku wa 21 Mutarama 2022, ihurije hamwe abanyamuryango (abayobozi b’amavuriro) barenga 130.

Amakuru avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye hafatwa iki cyemezo ari uko hashize igihe kinini bimwe mu bigo by’ubwishingizi bitinda kwishyura amavuriro yigenga kuri serivisi aba yahaye abanyamuryango babyo, bigashyira amananiza ku baganga bibasaba kubanza kubihamagara mbere yo guha umurwayi serivisi ihenze n’ibindi nko gushyiraho ibiciro ntarengwa.

Bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo bavuze ko nta bubasha iri shyirahamwe ribifitiye kuko amasezerano biyagirana na buri vuriro ukwaryo, bityo ko no kuyahagarika ari yo nzira byacamo.

Ni mu gihe ikibazo bivugwa ko kimaze imyaka myinshi hatabaho uguhuza neza mu mikoranire, bishingiye ahanini ku kuba amavuriro ashinja ibyo bigo gutinda kwishyurira abanyamuryango babyo serivisi baba bahawe.

Ibyo bigo bivuga ko impamvu bitinda kwishyura ari uko bibanza kugenzura kuko hari amwe mu mavuriro abyishyuza amafaranga y’umurengera kurusha serivisi biba byatanze.

Perezida wa RPMFA, Dr Mugenzi Dominique Savio, yavuze ko amavuriro amwe yagiye yandikira cyangwa akegera ibyo bigo kugira ngo ikibazo gishakirwe igisubizo ariko ntihagire igikorwa.

Perezida wa RPMFA, Dr Mugenzi Dominique Savio yavuze ko amavuriro amwe yagiye yandikira cyangwa akegera ibyo bigo by’ubwishingizi kugira ngo ikibazo gishakirwe igisubizo ariko ntihagira igikorwa (Photo:IGIHE)

Ati “RPMFA nayo ubwayo yakoze ubuvugizi mu nyandiko ntihagira igihinduka. Yahise isaba amavuriro y’abanyamuryango kugaragaza ibigo by’ubwishingizi bitinda kwishyura n’igihe bimara.”

Nyuma y’ibyo hakozwe icyegeranyo kigaragaza ko ibigo byavuzwe haruguru ari byo biza imbere mu gutinda kwishyura kuko “bifite ibirarane birengeje amezi atanu”.

Inteko Rusange imaze guterana yanzuye ko RPMFA ihagaritse imikoranire na Britam, Radiant na Sanlam guhera tariki 25 Mutarama 2022.

Ibyo bigo byahawe ukwezi ko kuba byarangije kwishyura imyenda bifitiye amavuriro yigenga bitaba ibyo imikoranire nabyo igahagarikwa burundu.

Dr Mugenzi yavuze ko abanyamuryango b’ibyo bigo barakomeza guhabwa serivisi kugeza kuri iyo tariki, ariko nyuma y’aho bakazajya biyishyurira 100%.

Biravugwa ko hari amavuriro yigenga menshi arimo imyenda y’amabanki atarabasha kwishyura kubera ibihombo yatewe n’ibirarane ibigo by’ubwishingizi biyafitiye.

Kwishyura imisoro no kumenya uko ahagaze nabyo biragorana kuko ayo ibyo bigo biba birishyura atinda kuboneka.

Ubutiriganya amavuriro yigenga ashinjwa, mu byatije umurindi ikibazo

Umuyobozi Mukuru wa Sanlam, Sayinzoga Betty, yabwiye IGIHE ko nta baruwa n’imwe y’ivuriro ryigenga barakira ibamenyesha ko imikoranire hagati yabo naryo yahagaritswe, bityo ko ari “kubifata nk’ibihuha”.

Yavuze ko RPMFA nta bubasha ifite bwo kubahagarikira imikoranire n’amavuriro yigenga kuko Sanlam igirana amasezerano yihariye na buri vuriro ukwaryo.

Ibyo bivuze ko kugira ngo imikoranire ihagarikwe cyangwa isubikwe bisaba ko buri ryose ribyisabira icyo kigo, bikabanza kwemeranywaho.

Abajijwe niba RPMFA yarabandikiye koko, yasubije ati “Yaratwandikiye turayisubiza. Twarababwiye tuti ‘ku bantu bamwe turemera ko dushobora kuba twaratinze, ariko hari n’ibindi bibazo bihari twifuza kuzaganira namwe.”

“Ibyo ntabwo byigeze bibaho. N’abo bantu kuva muri Kamena 2021 nta baruwa n’imwe ndabona y’ivuriro rimbwira ngo rigiye kuduhagarika cyangwa dufitanye ikibazo, turifuza guhura.”

Akomoza ku cyo gukererwa kwishyurira abanyamuryango ba Sanlam, Sayinzoga yasobanuye ko biterwa n’ubugenzuzi bubanza gukorwa kuko hari amavuriro azana uburiganya akishyuza amafaranga y’umurengera na serivisi atatanze ndetse atanafitiye ubushobozi bwo gutanga.

Iyo iryo genzura rirangiye, hishyurwa amafaranga yemeranywaho maze ayo icyo kigo kitanyuzwe nayo kikaka ibisobanuro birambuye.

Yagaragaje ko hari igihe usanga ivuriro ryatanze raporo ko ryakoreye umunyamuryango isuzuma runaka (rihenze) bagenzura bagasanga nta bushobozi bwo kurikora rifite; umurwayi w’umwana akandikirwa ko yahawe imiti y’umukuru cyangwa hakaba uvuzwe ko yavuwe bamuhamagara agahakana ko icyo gihe yigeze kwivuza.

Mu bihe bitandukanye, ngo hari amasezerano bimwe mu bigo by’ubwishingizi byahagaritse bitewe no gusanga amwe mu mavuriro adatanga serivisi zinoze.

RPMFA yahakanye ibyo kwishyuza amafaranga y’umurengera ku bagana amavuriro yigenga, ivuga ko ahubwo bimwe muri ibyo bigo bikomeza gushyiraho ibiciro ntarengwa biri munsi y’ibyashyizweho n’urwego rubishinzwe mu 2017.

Gutungurwa kw’ibigo byahagaritswe

Umuyobozi Mukuru wa Britam, Kulayige Andrew, yabwiye IGIHE ko batunguwe no kumva ko bitatu muri birindwi bigize Ishyirahamwe ry’Ibigo bitanga ubwishingizi mu buvuzi (RHIA) byahagaritswe, kandi hatarabanje kubaho umwanya wo kwicara ngo haganirwe ku bibazo bihari.

Ati “Icyo twifuza n’icyo twabasabye ni ukugira ngo dukemure ibibazo dufitanye na bamwe muri abo ngabo. […] Hari ibyo tugomba kubanza twumvikanaho n’abo bafatanyabikorwa.”

Sayinzoga yashimangiye ko batunguwe no kumva uwo mwanzuro kandi bidakwiye kuba wafatwa hatabanje kubaho ibiganiro hagati y’amashyirahamwe yombi ngo n’ikigo kibimenye hakiri kare kuko ugira ingaruka ku banyamuryango bacyo.

Ati “Nk’ubu Sanlam dufite abanyamuryango barenga ibihumbi 40. Ubwo urumva ko ari bo bahemukiwe mbere kandi hari ubundi buryo bwo gukemura ikibazo butari ubwo.”

Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Rugenera Marc, yatangarije IGIHE ko nabo nta butumwa bubahagarikira imikoranire n’amavuriro yigenga barakira kandi ko inyemezabwishyu zitarimo ikibazo bahawe zose barangije kuzishyura.

Yakomeje ati “Hari inyemezabwishyu tutarabona nk’izo mu Ukuboza 2021, hari izitagira EBM kandi ntitwajya mu byo gukwepa imisoro. Ibyo byose bigomba gusobanuka.”

Abo bayobozi bose bateye utwatsi ibyo kuba ihuriro ryakwicara rigafata umwanzuro urundi ruhande rudahari, rikawumenyesha ibigo mu buryo butunguranye kandi ari no mu mpera z’icyumweru aho abakozi benshi baba batari mu kazi.

IGIHE yamenye ko ibigo byigenga bitanga ubwishingizi mu rwego rw’ubuzima byahuye ku wa 22 Mutarama 2022, biganira kuri icyo kibazo.

Byemeranyije ko ku wa 25 Mutarama 2022 byose biba byarangije kwishyura ibirarane birimo ariko “ku nyemezabwishyu zumvikanyweho” naho izitaremeranywaho (ari nazo nyinshi) zikazaganirwaho kuri iyo tariki hagati ya RPMFA na RHIA.

Amavuriro yigenga yanditse ko guhera 25/1/2022 ahagarika kuvura hishyura ibi bigo byavuzwe

Ikibazo cyagejejwe kwa Minisitiri

Umuyobozi wa RHIA, Dr Uhagaze Blaise, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ukudahuza hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’amavuriro yigenga cyandikiwe Minisitiri w’Ubuzima akimenyeshwa.

Ati “Iyo RPMFA iza kudusaba ibiganiro nk’irindi shyirahamwe tukareba ibibazo bihari hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’amavuriro yigenga, twari kugira icyo tubikoraho. Ariko nta na rimwe bigeze batwandikira.”

“Twandikiye Minisante nk’umuhuza kugira ngo ibyo bintu ntibizongere kubaho, hagire uburyo bwo kubikemura bugaragara. Hanyuma n’ibindi bibazo bituma batinda kwishyura bitewe n’imikorere imwe n’imwe itari myiza bikemuke burundu.”

Icyakora Minisante ntiraduhamiriza ko yakiriye iyo baruwa koko.

Nyuma yo guterana kw’ibigo byahagaritswe ubwo byari bimaze kubimenya, byaganiriye ku bishobora kuba bituma imikoranire itagenda neza bibiturutseho byiyemeza kubikemura vuba.

Inkuru ya IGIHE