Colonel Mike Mikombe yakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru rumuhamije icyaha cy’ubwicanyi ku baturage 56 bari biteguye kwigaragambya bakaraswa n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zirinda perezida mu mujyi wa Goma mu mpera z’ukwezi kwa Kanama(8).
Kuwa mbere, uru rukiko rwahamije Colonel Mike Mikombe ibyaha by’ubwicanyi kuri abo basivile nk’uwari ukuriye umutwe w’ingabo zirinda perezida zikorera i Goma.
None kuwa kabiri ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya Ruguru bwatangaje ko uru rukiko rwakatiye urwo gupfa Colonel Mikombe.
Muri uru rubanza ruregwagamo abasirikare bose hamwe batandatu, uwungirije Col Mikombe hamwe n’undi umwe bo bagizwe abere.
Kuwa mbere, umunyamategeko Serge Lukanga wunganira Col Mikombe, yatangaje ko azajuririra icyemezo cy’urukiko, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Igihano cy’urupfu muri DR Congo nubwo kigitangwa n’inkiko ntabwo gishyirwa mu bikorwa, ahubwo uwagikatiwe afungwa burundu.
Mu gitondo cyo kuwa 30 Kanama(8) uyu mwaka ubwo abaturage bo mu itsinda ryiyita Wazalendo bari bagiye kwigaragambya abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu i Goma babakomye imbere babamishamo amasasu.
Mu kwiregura, aba basirikare bavuze ko bari bahawe amakuru ko muri abo bantu bagiye kwigaragambya harimo “abanzi b’igihugu” kandi “bafite intwaro”.
Ubu bwicanyi bwamaganywe n’abantu benshi muri DR Congo, abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko amabwiriza yo kurasa yaturutse mu nzego zo hejuru.
Iyicwa ry’aba bantu ryatumye Lt Gen Constant Ndimba wategekaga iyi ntara ahamagazwa kwisobanura i Kinshasa ndetse asimburwa by’agateganyo na Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba.