Nyuma y’uko mumpera z’icyumweru dusoje isoko ry’Akarere ka Rwamagana ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, bamwe mubarikoreragamo akazi ko gukora amaradiyo n’ibindi by’uma by’ikoranabuhanga baravugako bafite impungenge ko abakiriya babo bazabishyuza ibikoresho babasigiye bigahira muri irisoko batashye bagasaba Akarere kubaha ubufasha.
Mu mpera z’icyumwru gishize igice gito cy’isoko rya Rwamagana cyibasiwe n’inkomgi y’umuriro bawuzimya hatarashya igice kinini . Bamwe mubahishije ibikoresho byabo biganjemo abakoraga ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’amaradiyo ,televisiyo na computer baravuga ko bakomeje kugorwa no gubasanurira abakiriya babo uko bazabona ibikoresho bari baje gukoresha muri iryo soko bigashya ubwo bati batashye.
Umwe ati “ Abakiliya bafite ikibazo cy’uko bagomba gusubizwa ibintu byabo kuko mu gushya hari igihe bo bavuga ko nta ruhare babigizemo bishye ariko bo bakavuga bati byanze bikunze bagomba kubona bagomba kubona ibintu byacu.”
Undi ati “ Ntabwireguro kubakiriya wababwira bo ibyo gushya bishobora kuba nta n’icyo bibabwiye.”
Undi nawe ati “ Urabona nk’uyu munsi twahiriwe ubwo mu rwego rwo kugirango dutegereze uko wenda hari umuyobozi wahagera ntawatugezeho turacyategereje kuko ibi ni ibihombo.”
Undi yungamo ati “ Ibisobanuro turi guha umukiliya ntabwo bimunyuze kuko kubimwereka we aracyababaye nubwo acecetse ariko afite intimba ku mutima.”
Abahaye amakuru itangazamakuru rya Flash bavuze ko nta n’umwe wari ufite ubwishingizi ubwo iyo nkongi yabaga , bakaba bari mu gihiraho cy’uko bazongera kubona igishoro. Impamvu batanga yo kuba batari mu bwishingizi bw’inkongi y’umuriro ngoi ni uko aho hantu bakoreraga by’agateganyo kuko isoko riri mu mujyi wa Rwamagana bakoreragamo mbere riri kuvugururwa kugirango ribe kijyambere kandi rigirwe etage bityo ngo bakaba bari kuzagura ubwishingizi barisubiyemo bakaba ariho bahera basaba akarere ka Rwamagana kubaha ubufasha.
Umwe ati “ ubundi ryari isoko ry’ateganyo kuko tuzimukira mu rya ruguru niyo mpamvu tutari twahsak ubwishingizi ariko tubuteganya ko ubwo bwishingizi nabwo tugomba kubushaka , ni ukudufasha nk’ababyeyi mukadukorera ubuvugizi nakagira icyo batumarira kuko barabona ko natwe ubu ng’ubu urabona imvura yaguye turi hanze nta n’icyo twanahakorera.”
Undi nawe ati “ mudufashije mukatubonera uko twakongera tukiyubaka natwe byadufasha cyane.”
Ubwo twatunganya iyi nkuru uburyo bwose twakoresheje ngo twumve icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwizeza abaturage ntibwadukundiye . Ntitwabashije kumneya ingano y’ibyahiriye muri iyo nkongi ndetse n’agaciro kayo mu mafaranga ariko abaturage bavuga ko hashobora kuba harahiye amazu umunani.
Claude Kalinda