U Rwanda ruracyafite ibyuho mu iyubahirizwa ry’amategeko -TI-Rwanda

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International uvuga ko nubwo u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, ariko ngo hakiri ibyuho mu iyubahirizwa ryayo.

Raporo Ngarukamwaka ya ‘World Justice Project’ ya 2021 ku iyubahirizwa ry’amategeko ku Isi, ni raporo yakozwe nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 138.000 n’inzobere mu mategeko 4.200 muri buri gihugu.

Ni ubushakashatsi bwakozwe  kugira ngo harebwe uko amategeko yubahirizwa mu nzego zitandukanye zirimo kurwanya ruswa, ubabasha bw’amategeko ku bagize Guverinoma, ubuyobozi bukorera mu mucyo, uburenganzira bwa muntu, umutekano, uburyo amategeko ashyirwa mu bikorwa, ubutabera mu manza mbonezamubano n’ubutabera mu manza nshinjabyaha.

Hagendewe kuri izi ngingo umunani z’ingenzi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara no ku wa 42 ku Isi.

Hari abaturage itangazamakuru rya Flash ryabajije uko babona bahabwa ubutabera bavuga  ko nubwo nta byera ngo de, ariko muri rusange hari intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu kubuhariza amategeko.

Uwitwa Niyigena Jean Paul yagize ati “Ntabwo ibintu byose byahita bijya ku murongo, ariko ishusho igaragara nuko nibura bigerageza kwihuta bitandukanye nibyo mu bihe byashize.

Undi witwa Uwiragiye Marie agira ati “Ikibazo iyo kirenze mudugudu kirazamuka, cyagera mu nkiko, bigakemurwa n’inkiko.”

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika mu ngingo enye zirimo gukurikiza amategeko mu kurwanya ruswa, kuba Guverinoma itivanga mu iyubahirizwa ry’amategeko, kuba amategeko yubahirizwa mu bijyanye n’umutekano ndetse no mu gutanga ubutabera ku baturage.

Aha niho madam Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda,  ahera avuga ko hakiri icyuho mu iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, cyane cyane ubutabera mu manza mbonezamubano.

Yagize ati ‘Njyewe ndasaba minisiteri y’ubutabera ifatanye n’iyi miryango itari iya leta, habe ubukangurambaga bwo gusobanura amategeko nibura ay’ibanze.”

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda nubwo rwabaye urwa mbere ariko rwabonye amanota 0.61 kuri 1 ameze nkayo rwari rwabonye umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru w’umuryango uharanira kugira igihugu kigendera ku mategeko  CERULAR, Mudakikwa John,  avuga ko ibi ahanini byatewe n’icyorezo cya COVID-19, ariko ngo muri rusange intambwe imaze guterwa mu kubahiriza amategeko mu Rwanda irashimishije.

Yagize ati “Wenda ikibazo gishobora kuba kigihari nuko habayeho inzitizi zitandukanye zatewe n’icyorezo cya COVID-19, cyane cyane mu byerekeranye no kubahiriza amategeko. Nko mu butabera ubona ko hakiri ibirarane byinshi cyane, abantu bagiye bakurikiranwa mu rwego w’ubutabera ugasanga imanza ziratinda. Ikiza dushima nuko hari ubushake bwa politikI, amategeko arahari meza ndetse n’inzego zirahari.

Iyi raporo yakorewe mu bihugu 139 ku Isi, birimo 33 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara na 18 bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Igihugu cyaje hafi mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ni Tanzania yaje ku mwanya wa 100 ku Isi, Kenya ku mwanya wa 106 na Uganda ku wa 125.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad