Gatsata: Bamaze imyaka irenga 3 bavomera 20 amazi yakaguze 10

Hari abaturage bo mu murenge wa Gatsata mu kagali ka Nyamugari bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi ngo kigiye kumara hafi ukwezi.

Ikibashengura umutima cyane, ngo ni uko n’aho bari  biboneye ho kwivomera ku mazi y’isoko, naho babishyuza igiceri cya 20, kandi mu by’ukuri ayo mazi ubuyozi buvuga ko agura igiceri cy’icumi.

Urugero n’uyu muturage witwa Uwayezu Jean Marie Vianney FLASH yasanze ku mu mugezi uri mu gishanga cya Nyabugogo mu mudugu w’amarembo, mu kagali ka Nyamugali ho mu murenge wa Gatsata, avuga amaze imyaka itatu avoma muri icyo gishanga, kandi yishyuzwa igiceri cya 20 ku ijerekani imwe.

Ngo ni amafaranga agendera mu nyito yo gusigasira iryo vomero.

Mu kiganiro yagiranye na Flash, uwo muturage yamaganiye kure ibyo aba bishyuza bise kubungabunga ivomero, avuga ko nta gikorwa cyo kubungabunga yahabonye, ahubwo ko birengaho bakabaka n’umuganda.

Ati “ Umugezi ntiwagakwiye kuba umeze gutya, kandi twarahereye cyera twishyura. Kandi n’igihe cy’umuganda iyo kigeze, baratubwira ngo ni tuze tujye mu muganda.”

Ibi ntibigaragara nk’ikibazo mu mboni z’Uwayezu gusa, kubera ko na bagenzi bifashisha iri vomo, bavuga ko ribafasha kubona amazi, kubera ko akenshi muri ako gace gaherereye mu karere ka Gasabo gakunze kugorwa no kubona amazi; ngo bashobora no kumara n’ukwezi nta n’igitonyanga mu matiyo.

Kuri bo, ngo nti bumva ukuntu bishyura amazi, y’isoko karemano imena mu gishanga cya Nyabugogo. Ngo babibonamo akarengane.

Umwe yagize ati “ Akarengane karimo. Aya mazi twakagomye kujya tuyavomera ubuntu.”

Undi yagize ati “ Nonese amazi y’isoko wayishyura amafaranga?”

Uwayezu Jean Marie Vianney nawe ati “ Imyaka nishyuye ahangaha amazi, ni imyaka igere kuri ine cyangwa itatu. Ariko mu by’ukuri, muri iyo myaka ya nyuma nta kintu na kimwe ndabona gikorwa hano.”

Ubuyobozi buvuga ko igiciro kemejwe ari igiceri cy’icumi, cyo gusana no kubungabunga iryo vomero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamugari, madame Dushimiyimana Jaqueline avuga ko bo nk’ubuyobozi bagiye kubihagarukira, amafaranga agakora umurimo yatangiwe.

Ati “ Amafaranga bayaverisa kuri konti. Ubwo rero harabaho gukurikirana niba ivomo risa nabi, amafaranga bayafate bagende basane ivomo ku buryo hagaragara isuku ihagije.”

Ikibazo cy’amazi muri ako gace si icy’uyu munsi, kuko kuva no ha mbere, ako gace gasanzwe gafite amazi make, byagera mu mu gihe cy’impeshyi bwo bikadogera.

Gusa ngo Mu mihigo y’akarere ka Gasabo mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, hari harimo umuhigo wo kugeza amazi mu gice cyo hejuru ku musozi mu murenge wa Gatsata, kandi amazi ngo yarabonetse.

Inkuru yanditswe na Abdullah IGIRANEZA