Musanze: Visi Meya arafunzwe azira gukubita umugore we

Ndabereye Augustin Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ari mu maboko ya Polisi akekwaho gukubita no gukomeretsa umugore bashakanye.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi w’akarere wungirije yagejejwe kuri Station ya RIB ya Musanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019, umunsi yakubitiyeho umugore we akamukomeretsa bikomeye.

Biravugwo ko icyatumye uyu mugabo yibasira umugore akamukubita bikomeye akanamukurura imisatsi, ari amakimbirane bagiranye.

Kuri ubu uyu mugore wakubiswe ari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze.

Ubwo yaganiraga n’IGIHE, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yemeye ko Ndabereye akekwaho gukubita umugore we.

Ati “Twagiye tumwihanangiriza inshuro nyinshi ariko turizera ko ubutabera buza gukora akazi kabwo kuko iyo atari imyitwarire ikwiriye Umuyobozi ku rwego urwo arirwo rwose.”

Ndabereye Augustin Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu