Hari abaturage batuye mu mirenge ya Cyumba na Kaniga yo mu Karere ka Gicumbi ikaba ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda, bavuga ko na n’ubu hari abacyambutsa ikiyobyabwenge cya Kanyanga bakivana i Bugande bakijyana ku butaka bw’u Rwanda.
Muri santeri yo mu Maya yo mu murenge wa Cyumba ni mu karere ka Gicumbi, ni mu birometero nka 5 kugira ngo ugere ku mupaka wa Gatuna.
Izina umurembetsi ryahawe abambutsa Kanyanga bayivanye i Bugande bakayigeza ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe, abatari bacye barikanga ndetse bakaguhungira kure, kugira ngo hato utababaza iby’iryo tsinda ry’abafatwa nk’ibihazi biteguye no gutakaza ubuzima bwabo , ariko bagakomeza bakambutsa Kanyanga mu buryo bwose bushoboka bakayigeza mu Rwanda.
Abamotari babiri bakunze kuba bari mu isanteri yo mu Maya iri mu murenge wa Cyumba twabasanze biganirira bisanzwe ariko tubabajije amakuru y’abarembetsi bahita bijima mu maso baranaduhunga, ariko dusa n’abasembuye amarangamutima yabo kuko bahise bibukiranya amakuru ya vuba ya mugenzi wabo uherutse kwamburwa moto agakubitwa bikomeye n’abarembetsi kuko yari yabatanzeho amakuru.
Abo bamotari baganiraga baseka bati“Ni ukuri pe si ukukubeshya,naba nkubeshye kabisa batazantegera kuri iriya kaburimbo .”
Abaturage bo mu mirenge ya Cyumba na Kaniga yegeranye cyane n’imbibi z’u Bugande, bazi neza ko hashyizwe imbaraga mu kurwanya abarembetsi kugeza ku gipimo cy’aho hari n’ingamba buri wese udashaka guhara amagara atinya, ariko bikanga abarembetsi bagakomeza kwambutsa Kanyanga.
Aba ni bamwe mu baturage batinyutse kugaragaza amwe mu mayeri abarembetsi bakoresha.
Umwe wo mu murenge wa Cyumba ati“Baba babyikoreye biri mu mifuka babihetse mu mugongo niyo mayeri.”
Uwo mu murenge wa Kaniga we yagize ati“Iyo bibaye ku mugoroba nko muri iyi mvura, basimbuka umuferege bakamuzanira inzoga bakazegerezaho, akaza azifata agenda.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi aba barembetsi bakunze kugiramo ibirindiro nabwo buvuga ko n’ubwo hari imbaraga zashyizwe mu kurwanya abo barembetsi kandi zigatanga umusaruro, utaragera aho ubashima aho batishyikira.
Gusa bwana Ndayambaje Felix uyobora Akarere ka Gicumbi avuga ko kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurwanya abo barembetsi, ari undi muvuno uzafasha kubatsinsura bya burundu.
Ati “Yego biramanuka ariko aho twifuza ni ukubica burundu… mu kwezi gushize gusoza kugeza ku itariki 3 z’uku kwezi, abaturage bahisemo abantu tubaha amahugurwa y’iminsi 10…ubu rero bari ku byambu kandi ukurikije abo bafata ari abagerageza kwambuka umupaka mu buryo butemewe, ari ababa bagiye kuzana ibiyobyabwenge…ababacitse mu kugenda mu kugaruka barafata.”
Meya Ndayambaje Felix akomeza avuga ko uburyo bwo kurangiza icyo kibazo ari ukongera imyumvire n’uruhare rw’umuturage.
Ati“Uburyo twumvise bwakemura ikibazo, ni ukongera imyumvire n’uruhare rw’umuturage.”
Akarere ka Gicumbi kavuga ko gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurwanya abarembetsi bwatangiye gutanga umusaruro, kuko kuri bo ubwabo bamaze kwerekana inzira zigera kuri 60 abarembetsi bambukirizamo Kanyanga bayivana mu gihugu cya Uganda bayigeza ku butaka bw’u Rwanda.
Tito DUSABIREMA