Uganda: Dr Kiiza Besigye yarekuwe atanze ingwate ya miliyoni 2.5 z’amashilingi

Dr. Kiiza Besigye wiyamamaje kane kose atsindwa ku mwanya wa perezida, urukiko rwamurekuye atanze ingwate ya miliyoni 2.5 z’amashilingi azakurikiranwa adafunzwe.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, yarekuwe na mugenzi we Samuel Lubega Mukaaku, bashinjwa kugumura abaturage mu mujyi wa Kampala, babasaba kwigaragambya bamagana leta bashinja kwirengagiza izamuka rikabije ry’ibiciro.

Urukiko rukuru muri Kampala, rwabategetse ko batagomba kugira ikintu na kimwe bavuga ku byaha bakurikiranweho, kugera urubanza rurangiwe.

Aba bagabo batawe muri yombi tariki 15 Kamena 2022, bari guhamagarira rubanda kwigaragambya.

Urukiko rwari rwaranze kubarekura batanze ingwate, ruvuga ko bwana Kiiza Besigye atari ubwa mbere akurikiranweho iki cyaha cyo kugumura abaturage, ndetse ruvuga ko atazareka gusubira mu muhanda.

Uyu mugabo washinze ishyaka FDC ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yagaragarije urukiko ko ibyo rumukekaho byo kutazava ku izima, atigeze abihamywa n’urukiko, ko agomba gufatwa nk’umwemere kuko ari ubwa mbere.

Izamuka ry’ibiciro muri iki gihugu bivugwa ko ryatewe n’ingaruka za Covid-19, ndetse n’intambara muri Ukraine.

Nk’ubu amashuri amwe yatangaje ko ubu kugaburira abanyeshuri byabaye ikibazo, kuko n’ifu y’akawunga ifatwa nk’ikiribwa cya mbere muri Uganda yehenze batabasha kuyigura.

Iki kinyamakuru cyandika ko ikilo kimwe cy’akawunga mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, cyaguraga amashilingi 1200, ubu cyageze hagati y’ibihumbi 3500 n’ibihumbi 4000, ikigaragazwa nk’ihurizo rikomeye kubayobora amashuri.