AU iranengwa kugira intege nke mu guhosha intambara muri Afurika “ubusesenguzi bwa ba Dr Havugimana na Buchanan”

Impuguke muri Politiki mpuzamahanga ziravuga ko Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ugaragza integer nke mu guhosha amakimbirane n’intambara kuri uyu mugabane kandi ngo biterwa n’uko ibihugu bigize uyu muryango bidashyira hamwe ngo bigire ijwi rimwe ku kibazo runaka.

Ibibazo by’intambara muri Ethiopia bisa n’ibyongeye kubyutsa amarangamutia y’abati bacye bibaza Ubushobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu gukemura amakimbirane akunze kuvuka  mubihugu binyamuryango mugihe igihugu ufitemo ikicaro gikuru ibintu bicika ntugire icyo ukora.

intumwa yihariye  y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Olusegun Obasanjo  yahamagariye ubutegetsi bwa Ethiopia kujya mubiganiro n’abarwanyi babanya Tigray ariko abategetsi b’icyo gihugu basa nabarahiye barirenga ko batajya mubiganiro  n’umutwe bashinja gukora iterabwoba.  

Usibye muri Ethiopiya , ahari  imirwano kuri uyu mugabane umuryango Afurika yunze ubumwe uhamagarira abahanganye kujya mubiganiro ariko  impande mu zihanganye zikawima amatwi . Nababije abaesengura Poltiki mpuzamahnaga ubusanzwe ushobozi Afuruiak yunze ubumwe mu kumvisha impande zihanganye mu guhagarika intambara ariko aba bagaragza  ko ikibazo gihari ari ibihugu bya Afurika usanga bitagira iwi rimwe ku kibazo cyavutse mu gihugu kinyamuryango aho usanga impande ebyiru muzihanga bui rwose rufite ibindi bihugu bya Afurika rugishyigikiye . Ibi rero ngo nibyo bituma mubihugu bitandukanye bya Afurika iyo havutse intambara kujya mubiganiro binanirana. Senateri Senateri Emmanuel Havugimana  ni umusesenguzi wa politiki mpuzamahanga.

Dr Emmanuel Havugimana

Ati “ N’abarwana usanga baba bafite ababashyigikiye muri Afurika ugasanga abanyafurika ntibabivugaho rumwe uyu ng’uyu niwe uri mu kuri abanyafurika mbese ntibaraba bamwe kuburyo bagira ijambo”.

Kuri Dr ISmael BUCHANAN umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke muri poltiki mpuzamahanga we asanga  hari uburyo Afurika yunze ubumwe ikwiye kwitwara imbere y’ikibazo cy’intambara n’amakimbirane byavutse mugihugu runaka.

Dr Ismail Buchanan

Ati “Umuryango wa African union ufite uburenganzira bwo kuba watabara mugihe habayeho guhungabanya ubusugire bw’igihugu watabara mugihe habayeho ibibazo mugihugu rwa gati ndetse watabara mugihe habayeho kuvogera ubwigenge bw’igihugu (…) ifite uburenganzira rero habayeho ibibazo mugihugu rwa gati bwo kuba yajya hagati cyane ko iba ihagagariye inyungu rusange”.

Mu mwaka wa 2013  Abakuru b’Ibihugu bya Afurika na Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), nibwo biyemeje  gucecekesha imbunda  bitarenze umwaka wa 2020. Gusa ariko na n’ubu rusaku rwamasasu ruracyumvikana kuri uyu mugabane. Hari abasanga uyu mugabane unakwiye kugira igisirikare gikomeye gikwiye guhosha intambara aho zavutse mubihugu runaka . Senateri Emmanuel Havugimana   

Afurika ntabwo irabona imbaraga nta n’ubwo irabona abasirikare babandi twagereranya n’abacasque bleu b’umuryango w’abibumbye bashobora kuba bagenda bakajya hagati y’abarwana kugirango bagarure amahoro”.

Kugeza ubu haribazwa niba hari igihe runaka urusaku rw’imbunda rukaba amateka kumugabnane wa Afurika.   ibi ngo byashoboka mugihe bamwe mubategetsi ba Afurika bazibukira imiyoborere mibi ikunze kuba intandaro y’intambara kuri uyu mugabane. Abarebera ibintu ahirengeye bakunze kugaragza  ko igihe kigeze ngo afuruka yunze umwe ijye inahwitura abategetsi b’igihugu bakora nabi nk’uburyo bwo gukumira amakimbirane.