Islamic State yigambye igitero cy’i Kampala

Umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) wigambye kugaba igitero cy’ibisasu bibiri byaturikiye mu murwa mukuru Kampala wa Uganda ku wa kabiri, uvuga ko byagabwe n’abiyahuzi biturikirizaho ibisasu bawo.

IS yatangaje iby’icyo gitero ku rubuga rwa Telegram, mu izina ry’icyitwa intara yo muri Afurika yo hagati (ISCAP).

Polisi ya Uganda ivuga ko Abanya-Uganda batatu bapfuye, abiyahuzi batatu bagabye igitero barapfa, naho abandi bantu 33 barakomereka, barimo batanu bakomeretse bikomeye. Abapolisi babiri bari muri abo bapfuye.

Umubare w’abapfuye ushobora kuza kwiyongera. Bimwe mu bice by’imibiri byabonetse byanyanyagiye mu mihanda y’i Kampala.

Ibyo bisasu bibiri byaturitse bikurikiranye, kimwe saa yine n’iminota itatu (10h03), ikindi saa yine n’iminota itandatu (10h06) ku isaha y’i Kampala, nkuko polisi ibivuga. Abategetsi bavuze ko ibindi bisasu byasanzwe mu bindi bice by’uyu mujyi.

Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yagize ati “Inkeke z’ibisasu ziracyahari, cyane cyane zitewe n’abagaba ibitero b’abiyahuzi.”

“Turemeza ko hakiri abagize aya matsinda y’imbere mu gihugu y’iterabwoba, cyane cyane itsinda ry’ubwiyahuzi bwo kwiturikirizaho ibisasu ryashyizweho na [n’umutwe wa] ADF.”

Polisi yavuze ko umuntu wa kane mu bagabye igitero yatawe muri yombi ndetse hagatahurwa n’ikoti ririho ibiturika.

IS ivuga ko iki gitero cyakozwe n’Abanya-Uganda, uwa mbere akaba yaturikije igikapu kirimo ibiturika hafi ya bariyeri ya polisi, naho undi agituritsa agambiriye abarinzi bo ku nyubako y’inteko ishingamategeko.

Nk’uburyo bwo gusobanura impamvu y’icyo gitero, ibiro ntaramakuru Amaq bya IS byavuze ko Uganda ari kimwe mu bihugu biri mu ntambara yo kurwanya abarwanyi ba Islamic State (IS) muri Afurika yo hagati.

Abategetsi muri Uganda bari begetse icyo gitero ku mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), umutwe w’inyeshyamba mu 2019 watangaje ko uyobotse IS.

Uwo mutwe wa ADF watangiriye muri Uganda, ariko ubu usigaye ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse warushijeho gukora ibitero mu izina rya IS.