Indwara ya kanseri ya Prostate, ikunze kwibasira abagabo bageze mu zabukuru ndetse ikaba indwara ya Kabiri, muri kanseri zihitana abagabo ku Isi.
Prostate ni rumwe mu ngingo zigize imyanya myibarukiro y’igitsinagabo, iki gice giherereye munsi y’uruhago gikikije umuheha usohora inkari n’amasohoro.
Prostate ifite akamaro kanini ko gukora ibitunze intangangabo mbere y’uko zisohoka.
Abashakashatsi mu by’ubuzima bavumbuye ko kanseri ya Prostate yaba iterwa n’imikurire irengeje urugero y’uturemangingo two mu rugingo rwa ‘Prostate’.
Ese ni bande bakunze kwibasirwa niyi ndwara ya Prostate?
Abashakashatsi bavuga ko guhera ku myaka 40, Prostate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byanatuma irushaho gukora nabi, bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye ndetse birimo no kurwara kanseri yayo.
Mu bo ikunze kwibasira twavuga nk’abagabo barengeje imyaka 50 y’amavuko.
Nubwo bigoye kubona ibimenyetso by’iyi kanseri ya prostate iyo umuntu agifatwa, ariko uko igenda ikura bigenda byigaragaza.
Muri byo twavuga:
-Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
-Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
– Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
– Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
– Kubona amaraso mu nkari.
-Kugira amaraso mu masohoro.
-Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
-Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate ku gitsina.
– Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi.
Dore ibintu bitandukanye byongera ibyago byo gufatwa na kanseri ya prostate.
1.Umubyibuho ukabije.
2.Guhura n’ibinyabutabire bibi.
3.Kunywa itabi
4.Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
5.Imirire itanoze, aha twavuga nko kurya ibinyamavuta byinshi
6.Uruhererekane mu muryango.
7. Gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu batandukanye
8. Abateruye ibiremereye cyane bibarusha ibiro igihe kirekire.
9. kuba warigeze kumenyera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma ukabihagarika.
Ibi ni bimwe mu byo wakora kugira ngo ugabanye ibyago byo gufatwa na kanseri ya Prostate
1.Kugabanya kurya inyama zitukura mu mafunguro yawe.
2.Kwibanda ku mboga n’imbuto ku mafunguro yawe ya buri munsi.
3.Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho.
4.Kwibanda ku mafunguro arimo vitamini E narimo umunyungugu wa seleniyumu.
5.Kwisuzumisha kanseri ya prostate byibuze rimwe mu mwaka.
Abahanga mu by’ubuzima bagira inama abagabo bose bari mu kigero cyimyaka 50 kuzamura ko bagomba kugana muganga bakisuzumisha hakiri kare kuko iyi ndwara iyo ivuwe hakiri kare ishobora gukira, ariko iyo utivuje kare, ifata agasabo k’intangangabo ikakangiza ndetse uko igenda ikura ninako yimukira mu bindi bice by’umubiri kugeza umuntu imuhitanye.
Eminente Umugwaneza