Birimaniya: Aung San Suu Kyi wahoze ari Perezida yakatiwe gufungwa imyaka 4

Umutegetsi wa Birmaniya (Myanmar) wakuwe ku butegetsi madame Aung San Suu Kyi yakatiwe igifungo cy’imyaka 4, mu rubanza rwa mbere yaciriwe mu zindi nyinshi zishobora gutuma afungwa ubuzima bwe bwose.

Yahamijwe icyaha cyo kugumura no kurenga ku mabwiriza ya coronavirus hisunzwe amategeko agenga ibyorezo by’ibyaduka muri iki gihugu.

Madame Suu Kyi ahanganye n’ibyaha 11 byose hamwe, byafashwe cyane nk’akarengane, akaba anabihakana byose.

Afungiwe imu rugo rwe  kuva muri Gashyantare 2021, igisirikare gihiritse leta ye yatowe n’abaturage.

Ntibirmenyekana niba ahita ajyanwa muri gereza.

BBC yanditse ko uwo bareganwa hamwe, Win Myint, wari umukuru w’igihugu akanaba soma mbike mu ishyaka rya Suu Kyi National League for Democracy (NLD), nawe yakatiwe  gufungwa imyaka ine kuri ibyo byaha .

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty international ryavuze ko ibyo byaha ari akarengane,  rikavuga ko ari ikigaragaza ko igisirikare cyiyemeje kuniga ukutavuga rumwe no gukandamiza, ubwigenge muri Birmanie ariyo Myanmar mu zindi ndimi.

Uyu mugore w’imyaka 76 yashinjwe n’ibindi byaha byinshi birimo n’ibya ruswa no kumena amabanga y’igihugu.

Muri uru rubanza rumwe, Madame Suu Kyi yahamwe no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus kuko yapepeye abamushyigikiye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mwaka ushize wa 2020, kandi yari yambaye agapfukamunwa.

mu rundi rubanza yahamijwe icyaha cyo kugumura abaturage kubera itangazo ryo guhamagarira abaturage kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi bwe, iryo tangazo ryasoowe n’ishyaka rye nyuma y’uko we yari amaze gutabwa muri yombi afunzwe.

Ibinyamakuru byanditse ko abamwunganira mu mategeko nabo babujijwe gutanga amakuru.

BBC iherutse gutangaza ko uyu mugore atamerewe neza, abagenerali bari gutegura kumukatia gufungwa imyaka 104 ngo azapfire mu buroko.

Aya makuru BBC yatangaje ko yayahawe na DR Sasa, uvugira  Leta y’ubumwe iherutse gushingwa, igizwe n’abashyigikiye demokarasi n’abadashyigikiye uguhirika ubutegetsi.

Igisirikare cyari cyafashe ubutegetsi kivuga ko habayeho ubujura mu matora yabaye mu mwaka ushize wa 2020, ishyaka NLD rigatsinda, ariko indorerezi zayakurikiranye zavuze ko muri rusange yagenze neza.

Madame Suu Kyi ni umwe mu bantu 10.600 bafashwe n’abahiritse ubutegetsi kuva muri Gashyantare umwaka wa 2021.

Ishyirahamwe rishinzwe gufasha abafungiwe ibyaha bya Politiki (Assistance Association for Political Prisoners) rigaragaza ko abantu bagera ku  1.303 baguye mu myigaragambyo yamagana ihirikwa ry’ubutegetsi.

Si ubwa mbere madame Aung San Suu Kyi afungwa kuko yamaze imyaka 15 muri gereza afunzwe n’abasirikare hagati ya 1989 na 2010, nyuma aza guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe nobel  kubera ibikorwa bye  byo kuzana demokrasi muri Birmaniya .

Ishyaka rye ryatsinze amatora muri 2015, ariko yangirwa kuba perezida kubera itegeko ryangira abantu bafite abana b’ubwenegihugu bwo hanze kujya ku myanya nk’iyo, abaturage bamwe bakomeza kumufata nka perezida.