Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B. Thierry yumvikanye anenga bikomeye imyitwarire ya bamwe mu byamamare mu Rwanda ikunze kugaragara mu gihe cy’iminsi 100 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu cyumweru cya mbere gitangiza ibikorwa byo kwibuka.

Umuvugizi wa RIB yanenze imyitwarire ya bamwe mu byamamare
Ibyamamare bigira uruhare rukomeye mu buzima bw’abantu ahanini mu kwangisha cyangwa gukundisha rubanda ibintu bitandukanye hashingiwe ku mubare munini w’abantu baba babakurikira. Ibi bigashimangirwa n’urukundo ababakurikira baba babafitiye rutuma iteka bumvako ibyo icyamamare cyagaragaje cyangwa cyavuze ari ukuri.
Ibi ni bimwe mubyo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B. Thierry yagarutseho anenga imyitwarire ya bamwe mu byamamare mu Rwanda avuga ko iyo igihe cyo kwibuka kigeze, usanga abantu b’ibyamamare cyane cyane abanyamuziki baceceka ntibongere kugaragara kandi byakabaye umwanya mwiza wo gukoresha ubwamamare bwabo bavuga ukuri ku mateka ya Jenoside ndetse bakanarwanya abayipfobya bagendeye mu mibare ifatika y’ababakurikira.
Ati: “ Biragayitse kuba iyo igihe cyo kwibuka kigeze , ibyamamare bibura nkaho bidahari, bakagenda bagaceceka kandi bagakoresheje ubwo bwamamare bwabo barwanya abapfobya jenoside”. Yakomeje agira ati: “ ugasanga umuntu afite abamukurikira barenga miliyoni ariko ntacyo ababwira ku kuri kw’ibyabaye. Ubwose ubwo bwamamare bumaze iki”?
Ibi Dr Murangira B Thierry yabivuzeho nyuma y’ubundi butumwa yaherukaga gutambutsa anenga abahanzi babona igihe cyo kwibuka kigeze cyangwa kigiye kugera bagatanguranwa kujya mu bihugu by’amahanga aho bazakomeza ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi.

