Umutekano ukomeje kuzamba muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko hagaragaye ubwiyongere bukomeye bw’ingabo zo mu mutwe wa AFC/M23 mu gace ka Masisi, gafatwa nk’ingenzi mu by’umutekano.
Amakuru aturuka ku kinyamakuru Actualité.cd avuga ko ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, imodoka nini nyinshi zitwaye abarwanyi ba AFC M23 zageze muri ako gace ziturutse ku murongo wa Mushaki–Goma, inzira isanzwe ikoreshwa n’imitwe yitwaje intwaro mu ngendo zayo muri kariya karere.
Abaturage bahatuye bavuga ko batewe impungenge cyane n’ingano y’abarwanyi ba AFC M23 baje kuri aka gace, cyane ko Masisi ari agace gafite akamaro kanini mu migendekere y’intambara muri kariya gace.
Kugeza ubu, intego y’aba barwanyi biyongereye ntiramenyekana neza. Gusa abasesenguzi b’umutekano bavuga ko bishobora kuba ari uburyo bwo kongera imbaraga no gusubira gukwirakwiza ingabo ku mihanda itandukanye yo muri Masisi, mu gihe aka karere gasanzwe karangwamo imirwano ihoraho hagati y’impande zihanganye.
Ibi bibaye mu gihe abaturage benshi bamaze iminsi bahunga ingo zabo kubera imirwano ikomeje hagati y’ingabo za leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro, irimo na AFC/M23, hamwe n’imitwe y’abaturage izwi nka Wazalendo.
Abaturage batuye Masisi n’inkengero zayo bavuga ko bafite ubwoba ko uko kwiyongera gushobora guteza indi mirwano ikaze mu minsi iri imbere,bikarushaho guteza ibibazo by’umutekano n’ubuzima bw’abaturage.
Mu gihe nta tangazo rirambuye riratangwa n’impande zirebwa n’iki kibazo, haracyategerejwe kureba niba uko kwiyongera kw’ingabo kuzakurikirwa n’imirwano mishya cyangwa kuzaba kugamije gufata no gukomeza kugenzura ibice by’ingenzi.

