Karasira Aimable yagerageje kwigaragambya ku rukiko i Nyanza

Aimable Karasira Uzaramba waburaniye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda yavuye mu rukiko iburanisha ry’umunsi ritarangiye ari ku mapingu ajya hanze

Aimable Karasira hari raporo y’umuganga Dr. Muremangingo Arthur aherutse kugaragaza ko uyu mugabo afite uburwayi butandukanye burimo ubwo mu mutwe.

Aimable Karasira waje ku rukiko afite bibiriya ntagatifu na bibiliya yera n’impapuro mu ntoki yatangiye umwunganira mu mategeko Me Evode Kayitana agaragaza ko raporo yatanzwe na muganga Arthur ko Karasira afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse anarwaye indwara zitandukanye.

Me Kayitana yavugaga ko Arthur bamaranye icyumweru amwitaho nyuma haje abandi baganga babiri nkuko urukiko rwari rwategetse batatu Karasira yabyanze asaba ko yasubira muri gereza

Me Kayitana ati”Raporo ya muganga Arthur niyo kuko nabo bandi bari baje ngo bafanye bamwemereye kuyikora ndetse ni nawe ubakuriye ikwiriye guhabwa agaciro”

Me Kayitana yavuze ko raporo urukiko rwashakaga rwayihawe yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko umukiliya we akwiye kuba umwere kuko umukiliya we abaganga barimo n’undi muganga witwa Chantal babonye umukiliya we Aimable Uzaramba Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe.

Aimable Karasira yavuze ko aho yarari mu bitaro bya Caraes Ndera yaracunzwe n’umucungagereza ufite imbunda kandi kuva 1994 atinya imbunda agira ubwoba

Ati”Ni njye wisabiye kuva mu bitaro kuko numvaga uburwayi bwanjye buri kwiyongera kandi ibyo ndegwa nibyo ndwaye ni bimwe”

Bwana Karasira yavuze ko uburwayi bwe burimo no guhangayika bihoraho

Ati”Umuntu uhangayitse bihoraho ntashobora gutekereza neza”

Bwana Karasira Uzaramba ahagurutse yabwiye urukiko ati”Ibi mubimbwirire abanyarwanda harimo na Perezida wa Repubulika ibyo mvuga nibyo nkara nanjye sinjye ndarwaye”

Karasira kandi yabwiye abacamanza n’ubushinjacyaha ko uwo bakorera ari umwe ikibatandukanya ari imyenda bambaye.

Umucamanza yagendaga amubwira ko ibyo ari kuvuga hari aho ari gutandukira

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Karasira Aimable yaranze itsinda ry’abaganga akagenda yabikoze nkana kandi yabigambiriye bityo ubushinjacyaha bukaba butemera iyo raporo yakozwe na Dr.Muremangingo Rukundo Arthur kuko itujuje ubuziranenge.

Ubushinjacyaha burabishingira ko Karasira atasuzumwe n’abaganga batatu nkuko urukiko rwari rwabitegetse

Ubushinjacyaha buti”Iyo raporo yakozwe n’umuganga umwe birakwiye ko Karasira asuzumwa n’abaganga batatu batandukanye banaturutse mu bitaro bitandukanye birimo CHUK, CHUB na Caraes Ndera gusa Caraes Ndera izabe ariyo ikora iyo raporo”

Ubushinjacyaha buri kuvuga Karasira yakoze ibisa nk’imyigaragambyo

Karasira yabanje guhaguruka atabiherewe uburenganzira n’urukiko umucamanza amubaza impamvu ahagurutse

Karasira ati”Ngiye kwihagarika”

Umucamanza ati”Icara siko mu rukiko bitwara”

Karasira ati”None Nyakubahwa mucamanza nihagarike aha?”

Umucamanza ati”Icara”

Uyoboye inteko iburanisha Antoine Muhima yahise ategeka ko iburanisha riba risubiswe Karasira akikiranura n’umubiri.

Nta munota washize Bwana Karasira Uzaramba Aimable argaruka mu rukiko.

Umucamanza akomeza iburanisha aha ijambo ubushinjacyaha bukomeza kuvuga maze Karasira ahita ahaguruka agira ati”Nyakubahwa mucamanza ibiri kuvugirwa hano ndumva bishobora gutuma nkora ibyaha ndigendeye”

Umucamanza yavuze ko adashaka gukomeza iburanisha yakwigendera maze iburanisha rirakomeza ariko mu mwanya wa Karasira Uzaramba havuga umunyamategeko we

Karasira hanze y’urukiko

Aimable Karasira Uzaramba hanze y’urukiko yavugaga amagambo akakaye (tutifuje gutambutsa)arimo ay’urukuzasoni icyarimwe n’ubututsi.

Bwana Aimable Karasira wicajwe hasi n’abacungagereza bakamwambika amapingu ntiyabikanzwe nabo ubwabo yabatukaga yamaze iminota irenga 30 avuga ndetse anatukana.

Abacungagereza bafashe umwanzuro wo kumwinjiza mu modoka aranga ngo niyinjira mu modoka adasinye ku rubanza rwe ngo bataba bakomeje kumukorera icyo yise ikinamico babanza kubihariraho nawe ariko birangira asubijwe mu rukiko ajyanwa gusinya kuri dosiye ye.

Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga no kuri YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Yunganirwa na Me Gatera Gashabana utaruhari kuko yagiye hanze y’igihugu mu butumwa bw’akazi ndetse na Me Evode Kayitana warunamwunganiye none avuga ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga akora atariwe ubyikoresha.

Biteganyijwe ko Aimable Karasira Uzaramba azafatirwa icyemezo taliki ya 17/05/2023.

Theogene Nshimiyimana FLASH FV mu karere ka Nyanza.