KWIHANGANA BYANZE! LUGUMI YAGARAGAJE URWO AKUNDA ALLIAH KU MUGARAGARO

Umushoramari w’Umunya-Tanzania Lugumi Saidi yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro nyuma yo kugaragaza amarangamutima ye ku mugaragaro, ibintu byemeje ko atagishoboye guhisha urukundo akunda Alliah Cool.

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko aba bombi baba bari mu rukundo ariko bakabigira ibanga, Lugumi yafashe intambwe nshya ubwo yandikaga amagambo yuzuye amarangamutima kuri Instagram ya Alliah Cool, amwita “rukundo rwanjye”, amagambo yahise akwirakwira mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ibi byiyongera ku bindi bimenyetso byagiye bigaragaza uko Lugumi agenda yihebeye uyu mukinnyi wa sinema, birimo gushyira utumenyetso tw’imitima ku mafoto ye ndetse no kumukurikira wenyine kuri Instagram, ibintu bidasanzwe ku muntu usanzwe adakunda gukurikira abantu benshi.

Nubwo Alliah Cool we agikomeje guceceka kuri ibi, ibikorwa bya Lugumi byo ntibigisiga umwanya wo gukeka cyane, kuko byeruye ko umutima we wamaze gufatwa.

Ese Alliah Cool azasubiza uru rukundo rugaragazwa ku mugaragaro, cyangwa bizakomeza kuba Lugumi wenyine uri gushyira ku karubanda amarangamutima ye? Igihe ni cyo kizatanga igisubizo.

Lugumi kwifata byanze agaragaza urwo akunda Alliah Cool