Ku mugoroba w’uyu kane taliki 27/2/2020,abahanzi bakomeye mu Rwanda bakoreye igitaramo gikomeye kuri stade ubworoherane I Musanze cyitabiriwe n’abakuru n’abato.

Hakinwaga agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2020 aho abasiganwa bahagurutse mu karere ka Rubavu basoreza mu karere ka Musanze ku ntera y’ibirometero 84,7 birangira Restrepo Jhonatan wegukanye aka gace.

Iki gitaramo cyarimo abahanzi barimo Nel Ngabo, Platini Nemeye, Igor Mabano, Knowless Butera, Davis D, Bull Dogg, King James ndetse n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ubuhanga bwihariye mu muziki.





