Aberekeza mu Ntara zitandukanye batunguwe no kuba batasabwe icyerekana ko bikingije Covid-19

Bamwe mu batega imodoka zijya mu ntara no mu mujyi wa Kigali, baravuga ko batigeze basabwa kubanza kwerekana icyemezo cy’uko bikingije Covid-19, bitandukanye n’amabwiriza ya Guverinoma abitegeka.

Amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, aravuga ko guhera tariki ya 20 Ukuboza 2021, utarakingiwe iki cyorezo atemerewe kwinjira mu modoka zitwara abantu muri rusange.

Uyu mwanzuro ureba abava n’abajya mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021, mu masaha ya saa Tatu za mu gitondo umunyamakuru w’itangazamakuru rya Flash yageze muri gare ya Nyabugogo, kureba uko iri bwirizwa ryubahirizwa.

Ukinjira muri gare ya Nyabugogo urabona urujya n’uruza rw’abajya gukatisha amatike, aberekeza mu bice bitandukanye cyane cyane mu Ntara.

Ahatangirwa amatike umugenzi arinjira agasabwa amafaranga, akinjira mu modoka nta cyemezo cy’uko yikingije Covid-19 yatswe.

Abaturage twasanze muri gare ya Nyabugogo berekezaga mu ntara zitandukanye bahamirije Flash ko batigeze basabwa kwerekana icyemezo cyerekana ko bakingiwe Covid-19.

Uretse kuba batabyatswe, barasaba ko inzego zibishinzwe zafasha abakingiwe, kwandikirwa urupapuro, kuko abenshi batazi gukoresha ikoranabuhanga bareba icyemeza ko bakingiwe.

Ndayisenga Charles werekezaga mu Karere ka Nyamagabe Yagize ati ‘’Ingaruka zihari bashobora kuduhagarika, ariko kuba mfite ubutumwa bugaragaza ko nikingije bishobora kumfasha. Kuri bagenzi banjye bandi batabifite ni ikibazo gikomeye, bashobora no guhagarikwa.’’

Mugenzi we yagize ati’ “Njye naje nzi neza ko bari bumbaze iki cyemezo nkasubira inyuma, ariko natunguwe no kuba nahageze ntibabimbaza.’’

Nkubiri Paul Yagize ati “Icyo twasaba nuko bariya bakingira bajya batanga icyemezo, umuntu akakigendana kuko twese ntituzi kureba ko twikingije dukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.’’

Umwe mu bashinzwe kwaka amatike abinjiza mu madoka zerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko bataratangira kwaka abagenzi icyemezo cyuko bikingije Covid-19, icyo bareba ari agapfukamunwa gusa, ariko ngo mu minsi iri imbere bizakurikizwa.

Dushimimana Jerome Yagize ati “Ntabwo nabona uko mbisobanura. Gusa icyo turi gukora ni ukubashishikariza kwambara udupfukamunwa, ariko turanateganya kujya tubasaba ibyangombwa bigaragaza ko bikingije mu minsi iri imbere.’’

Aya mabwiriza yatangajwe akurikira andi yari yatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021.

Aha umwihariko Umujyi wa Kigali nk’ukomeje kugaragaramo ubwandu bwinshi bwa Covid-19.

Icyakora biragaragara ko ingamba zakajijwe muri uyu mujyi wa Kigali, kuko amabwiriza ya Minisitiri w’intebe avuga ko mu gihe cy’iminsi mikuru ibirori bibujijwe, ndetse no kujya ahasanzwe hahurira abantu benshi bisaba kuba warakingiwe Covid-19.

Nk’ubu byatangajwe ko utubari dufunga Saa Mbiri za n’ijoro ibindi bikorwA byemerewe gukora bigafungwa Saa Tatu za n’ijoro niba nta gihindutse.

Abanyamadini bamwe batangiye gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kuko nka Musenyeri wa diyoseze Gatulika ya Gikongoro Hakizimana Celestin yateguje abayoboke b’iri dini, ko udakingiwe byuzuye atazemererwa kuza kumva misa ya Noheli.

Umwaka ushize wa 2020, igihe nk’iki cy’iminsi mikuru abaturage benshi bavuye muri Kigali berekeza mu Ntara ubwandu buriyongera bikurikirwa na guma mu rugo kubanya-Kigali muri Mutarama 2021.

AGAHOZO Amiella