Abantu ntibakwiye kwitana ba mwana ku ufite ikibazo cyo kutabyara bitemejwe na muganga- Dr. Ntirushwa

Abakurikiranira hafi iby’ubuzima bw’imyororokere barasaba abashakanye guhindura imyumvire yo kumva ko ababura urubyaro ari abagore gusa.

Kuba hari abashyira igitutu ku bamaze gushakana bamaze igihe kitagera ku myaka ibiri batarabona urubyaro,abakurikiranira hafi iby’ubuzima bavuga ko atari byo kuko nta shingiro baba bafite.

Dr. Ntirushwa David umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK   avuga ko ari imyumvire itariyo. 

Yagize ati “Kuko hari igihe abantu usanga babana nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu bakaba bari biteguye ko bari buhite basama, ariko mu by’ukuri ntago  twebwe iyo umuntu aje amaze amezi abiri cyangwa atatu tuvuga ko afite ikibazo ngo dutangire no kumuvura. Byibura hagomba kuba hashize umwaka umugore n’umugabo babana kandi babonana ku buryo bashobora kuba basama, bivuze ko babonana nta bwirinzi bwakoreshejwe icyo gihe bikaba bibaho byibura buri cyumweru inshuro zitarenze eshatu.”

Dr. Ntirushwaakomeza agira ati “Iyo rero hashize igihe cy’umwaka umugore n’umugabo babana babonana mu buryo butarimo ubwirinzi bwo gusama, nibwo dutangira gutekereza ko habayeho gutinda gusama tugatangira no kuvuga ko hari ikibazo cya infertilité(Kutabyara) noneho wa muryango ufite icyo kibazo tugatangira kubakurikirana. ubwo nibwo dutangira kuvuga ngo n’iki twabafasha ngo babone urubyaro?”

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko abashakanye babuze urubyaro akenshi umugabo ashyira amakosa ku mugore ko ariwe utabyara hakazamo n’amakimbirane.

Aba basanga   badakwiye kwitana ba mwana ku wabaye ingumba kuko batekereza ko ikibazo kiba atari icy’umuntu umwe.

Umwe yagize ati “Buri muntu wese afite kutabyara yaba umugabo cyangwa umugore.”

Undi yunzemo ati “N’umugabo nawe ntabyara n’umugore nuko byose ni kimwe abantu ntibakabipfuye ahubwo hakabayeho kwihanganirana.”

Dr. Ntirushwa David avuga ko abantu batagakwiye kwitana ba mwana ku ufite ikibazo cyo kutabyara ahubwo bagakwiye kwihutira kwa muganga kugira ngo hasuzumwe ugifite cyane ko haba hari n’amahirwe y’uko gikemuka bakabona urubyaro.

Yagize ati “Iyo turimo turashakisha impamvu ni ukuvuga wa mwaka washize twatangiye kubasuzuma iyo turi gushaka impamvu hari igihe dusanga 40% ari ku mugabo iyindi 40% ari ku mugore, ariko hari n’ahandi dusanga hagati ya 10% na 20% dushobora kutabona impamvu rimwe na rimwe twanategereza tukazajya kubona tukabona gusama birakunze.”

Uyu muganga muri CHUK by’umwihariko ku babyeyi avuga ko igituma iki kibazo cyo kubura urubyaro gikomera ahanini ari uko abafite ikibazo batagana abaganga hakiri kare.

Aragira inama buri wese ko bajya bagana kwa muganga kuko niyo hari ikibazo gituma hatabaho gusama hari igihe kivurwa kandi urubyaro rukaboneka.

Yagize ati “Murabizi neza ko mu buzima bw’umuntu arakura uko imyaka igenda yiyongera akageraho n’imihango igahagarara(Menopose) aho ni ku mubyeyi, buriya iyo umuntu yageze muri menopose ni ukuvuga ngo gusama ntbwo biba bigishoboka kuko aba atakijya no mu mihango kuko nta ntanga aba afite,ninayo mpamvu rero  niyo abantu baba bafite icyo  kibazo tubasaba kuza hakiri kare kuko uko imyaka ijyenda yiyongera niko amahirwe agenda agabanuka niyo yaba ntakindi kibazo bafite”.

Dr. Ntirushwaarakomeza agira ati “Kwa muganga iyo bahageze barafashwa, icya mbere na mbere gikenewe ni ukwigishwa no kumenya impamvu,noneho impamvu yamenyekana akanabwirwa uburyo bwo kuyivura.”

 Ubugumba bushobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo iz’ubumuga umuntu avukana, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Mburugu, Imitezi.

Kuba umukobwa yakurirwamo inda nabi n’abantu batabyigiye kubera gukoresha ibikoresho bitabugenewe, abakoresha ibiyobyabwenge nabo ngo bishobora kwangiza intanga, hakiyongeraho no gukoresha inzoga cyangwa se ubushyuhe bwinshi cyane n’ibindi.

Abahanga kandi bagaragaza ko 90% by’ibibazo biteza ubugumba bivurwa bigakira.

Yvette UMUTESI