Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya-Tuniziya bapfushije Perezida

Nyuma yo
kumenya amakuru y’urupfu rwa Perezida Beji Caïd Essebsi wa Tuniziya, Perezida w’u
Rwanda Paul Kagame yavuze ko “ababajwe n’urupfu rw’uwo mukuru w’igihugu” akaba
yari n’umuyobozi muri Afurika.

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yihanganishije umuryango wa Perezida Beji, Leta n’abaturage ba Tunisiya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu
muri Tunisia nibyo byatangaje ko Perezida Mohamed Beji Caid Essebsi
yitabye Imana ku myaka 92.

Perezida Essebsi yitabye Imana kuri uyu wa kane,
nyuma yo gutwarwa mu bitaro bya gisirikare kuri uyu wa gatatu.

Beji Caid Essebsi yagize uruhare rukomeye mu mpinduka ya demokarasi
yabaye mu 2011.

Essebsi niwe wari umuperezida ukuze kuruta abandi ku
isi, yaguye mu bitaro bya gisirikare byo muri iki gihugu mu gitondo cyo
 kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019.

Kuri uyu wa gatatu kandi nibwo umuhungu we Hafedh
Caid Essebsi yari yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ubuzima
bw’umubyeyi we buri mu bihe bitoroshye.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka Essebsi yajyanywe
mu bitaro nyuma y’uko ubuzima bwe butari bwifashe neza nk’uko ibiro by’umukuru
w’igihugu byari byabitangaje.

Icyo gihe ibiro bye ntibyigeze bigira byinshi
bitangaza ku cyo Perezida Essebsi yari arwaye.

 Youssef Chahed, Minisitiri w’intebe muri iki
gihugu wari wamusuye ubwo yari mu bitaro yasabye abaturage guhagarika
gukwirakwiza ibihuha byerekeranye n’uburwayi bw’umukuru w’igihugu.

 Perezida Essebsi yagiye ku butegetsi nyuma yo
guhirika Zine El Abidine Ben Ali mu 2011, igikorwa cyakurikiye impinduramatwara
mu bindi bihugu by’abarabu nka Libya na Misiri.

Aljazeera yanditse ko Perezida Essebsi yari aherutse
gutangaza ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi
kwa cumi na kumwe uyu mwaka,aha akaba yaravuze ko igihugu gikwiye kuyoborwa
n’umuntu ukiri muto.