Abasirikare 2 ba RDF bashimuswe na RDC

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare babiri bacyo bashimuswe n’Ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR, ubwo bari ku burinzi.

Itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, rigaragaza ko Abasirikare bashimuswe Ari 2 barimo Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko nyuma y’ubushotoranyi bwa FARDC bwabaye tariki ya 23 Gicurasi 2022, aho yateye ibisasu mu Rwanda.

Nyuma, ifatanyije na FDLR bagabye igitero ku Ngabo z’u Rwanda ku mupaka, bagashimuta abasirikare 2 bari bari ku burinzi.

RDF yasabye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kurekura abo basirikare .