Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko ibisubizo by’ibibazo Abanyafurika bafite bidakwiye gushakirwa kabone n’iyo byatwara igihe kirekire
Uubwo yitabiraga isinywa ry’Amasezerano y’amahoro hagati y’inyeshyamba za Renamo na guverinoma ya Mozambique, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yerekanye ko kongera kunga ubumwe kw’abanya-Mozambique bifite igisobanuro kinini ku Banyafurika, ko bikwiye ko bishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Kanama 2019 n’ishyaka riri ku butegetsi rya Frelimo n’inyeshyamba zimaze imyaka zihanganye na leta rya RENAMO ni ayo gushyira iherezo ku mvururu zahitanye abasaga miliyoni.
Iki gihugu kikimara kubona ubwigenge kuri Portugal mu mwaka w’1975, uyu mutwe wigumuye ku butegetsi.
Isinywa ry’aya masezerano y’amahoro yiswe ay’amateka ‘Historic Peace Pact’ ryitabiriwe n’abayobozi bakuru bo ku mugabane w’Afurika no hanze yawo, barimo Perezida Kagame.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda wanayoboye umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yagaragaje ko uyu munsi uzanye isezerano ku gushyira iherezo ku makimbirane amaze igihe kirekire
Yagize ati” Ku baturage ba Mozambique, uyu munsi uzanye isezerano ku iherezo ry’imvururu zimaze imyaka myinshi, urungabangabo,…Umunsi w’ubumwe bw’abaturage n’ubufatanye”.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasabye abaturage bose b’igihugu cye gukurikirana uyu muhango ukomeye ugamije kugarura ubumwe n’ubwiyunge.
Kuri Perezida Kagame, ibi bigezweho bifite byinshi bivuze ku mugabane w’Afrika
Yagize ati “Ibi bigezweho bifite byinshi bivuze kuri twese nk’Abanyafrika, birerekana ko twabona ibisubizo by’ibibazo byacu, hatitawe ku gihe byatwara n’ingorane,…Ibiganiro bidaheza ntibikwiye kugira ahandi biva, kandi iyo ubwumvikane bugezweho bwaba burambye, Abanya-Mozambique bishyize hamwe, bahindura paji, nta cyabuza iki gihugu kugera kuri byinshi mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”
Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, tariki 01 Kanama 2019, yashyize umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Leta ayoboye n’ishyaka RENAMO riri ku isonga mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu.
Abakuru b’Ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, uwa Africa y’Epfo, uwa Zambia, Namibia, na Madagascar, ndetse na Visi Perezida wa Zimbabwe, n’umwe mu bahoze bayobora Tanzania bari i Maputo muri uyu muhango.
Perezida wa Komisiyo y’Africa yunze Ubumwe, Dr Moussa Faki Mahamat na we ari mu batumiwe muri iki gikorwa.