RwandAir yahagaritse ingendo zijya n’iziva muri RDC

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandaAir yahagaritse ingendo zose zerekezaga i Kinshasa, i Lubumbashi n’i Goma.

 Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ifashe icyemezo cyo kutemerera iyi sosiyete kuhakorera ingendo, bitewe nuko leta ya RDC yanzuye ko hari ubufasha u Rwanda ruri guha abarwanyi ba M23.

Leta ya RDC yananzuye ko umutwe wa M23 ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ndetse ugahita wirukanwa mu biganiro bya Nairobi bihuza iyi leta n’imitwe yitwaje intwaro.

RwandAir yajyaga i Goma ku wa Mbere no ku wa Gatatu guhera ku wa 15 Ukwakira 2021.

Ni mu gihe i Kinshasa ho yajyagayo Ku wa Mbere, ku wa Kabiri, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu na Lubumbashi kuwa Mbere no kuwa Gatatu.