Hari abahinzi mu Karere ka Nyagatare, basaba leta kubafasha kuhira imyaka yabo kuko bitabaye ibyo bakwibasirwa n’amapfa.
Hashize ibyumweru hafi bitatu nta mvura igwa muri aka karere, kandi ubusanzwe muri ibi bihe yagwaga igaca mu mpera z’ukwezi ka gatanu.
Ni ikibazo ku bahinzi bo muri aka gace kubera ko nubundi batangiye guhinga batinze, kubera kubura kw’imvura.
Ibice bimwe na bimwe imyaka yatangiye kwangirika, kuburyo nta gikozwe hari abashobora kurumbya burundu.
Ati “Imyaka yumye, imvura yabuze. Urumva rero nta kindi twakora nka twe abaturage, ni ugutegereza nyine uko bizagenda.”
Undi ati “Twari twarahinze ibigori umuntu atreganya nko kuzasarura, twarashoye amafumbire, none murabona ko ibigori byumye byashize.”
Mugenzi we ati “Ikibazo cy’inzara cyo kirahari gikomeye kandi muranakireba. Urabona ibigori byumye bitaranaheka, ibishyimbo byarapfuye byose birumye. Mbese ikibazo cy’inzara kirakomeye cyane inaha muri Karangazi.”
Kugeza ubu iyo ugenda genda mu bice bitandukanye by’aka Karere ka Nyagatare, usanga ibigori byahinzwe nyuma ku butaka bw’imusozi izuba ryarabikubise birababuka.
Hari abaturage bahinze mu bishanga ariko babuze ubushobozi bwo kuhira.
Barasaba Leta ubushobozi bwo kuhira, kuko bitabye ibyo ubizima buzarushaho kuba bubi mu bihe biri imbere.
Umwe ati “Tujya twumva ko hari ahantu bajya babaha moteri zo kuhira natwe kubera ko dufite igishanga hano Karangazi, tubonye moteri zagira icyo zitwongerera kugira ngo tubone umusaruro.”
Mugenziw e ati “Tubonye uko twuhira inzara yacika kuko nk’ubu igihe ryatangiye (Izuba) kuva bamwe baba baratangiye kuhira. Ariko mu cyumweru kiri imbere niyo zaboneka izo moteri bakuhira nta kintu amazi yaramira , byamaze kuma urabibona.”
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nayo ibona ko ari ikibazo,nubwo yizera ko abahinzi batazaviramo aho burundu.
Minisitiri muri iyi minisiteri Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko abahinzi bagomba kuhira imyaka yabo.
Ati “Minagri ntabwo duhagarika izuba. N’ubundi izuba ni igihe cyaryo ni ibintu bimenyerewe, wenda nuko twagize n’ibyago imvura ntigwire igihe, abantu bagahinga bacyererewe ariko ntabwo dufite impungenge nyinshi ko imyaka izapfa bitewe naho yari igezeariko naho itarera […]izuba iyo ryaje igishoboka cyose ni ukuvomerera aho bishoboka hose. ”
Birasa naho minisiteri ntacyo yiteguye gufasha aba bahinzi mu gihe arimo ibasaba kwirwariza.
Hari abahinzi bakomeye muri aka karere ka Nyagatare batangiye kuhira mu gihe abandi boroheje bihebye kubera kubura ubushobozi.
Hari abatangiye gusubiza amaso inyuma ku mapfa yeteye mu mwaka wa 2003 naho imvura yarabuze , izuba rirava imyaka irarumba , abaturage barumirwa.
Ntambara Garleon