Rwamagana: barasaba ubufasha nyuma yo gupfusha amafi asaga 5,000

Hari bamwe mu banyamuryango ba koperative y’urubyiruko yororera amafi mukiyaga cya Muhazi mukarere ka Rwamagana bavuga ko bagize igihombo gikomeye nyuma gupfusha amafi asaga ibimbi bitanu azize kubura umwuka.

Uru rubyiruko ruvuga ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi babuze igishoro cyo kongera gushyiramo andi mafi, ngo kuko n’ubundi igishoro bari baragihawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana.

Umwe bagize iyi koperative yagize ati ”Ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa mbere tapfushije amafi bitewe n’ihindagurika ry’ikirere kandi yari ageze mu gihe cy’isarura. Twagize igihombo ku buryo ubu tutakibasha gukora.”

Mugenzi we nawe ati “Ubundi ubworozi bw’amafi busaba amafaranga ahagije, iyo tuba dufite andi mafaranga tuba twarahise dusubizamo. Ubu rero nta mafi dufitemo kandi no kuri konti nta kintu kiriho.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rwandikiye inzego zitandukanye basaba guterwa inkunga ngo bongere kwisuganya ngo bongere bashyiremo andi mafi, none ngo nta gisubizo barahabwa ariko ngo bikomeje gutya hari nubwo koperative ishobora gusenyuka burundu.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB buravuga ko bugiye gusuma iki kibazo ku buryo bazaba babonye igisubizo bitarenze ukwezi kwa 12.

Umuyobozi wungirije wa RAB Dr. Solange Uwituze  yagize ati ”Basanzwe bafite uwo bakorana hariya mu ntara y’iburasirazuba witwa Phocas, dushobora guhita tuvugana nawe abantu bakaganira bakareba ibyavuye mu bushakashatsi hanyuma tukazareba kuri gahunda dufite ku buryo bitarenze ukwa 12 twaba twarabahaye ibyo twabemerera.”

Iyi koperative isanzwe yitwa HAGURUKA DUKORE FUMBWE ivuga ko hari ibiganiro yari yagiranye n’abahagarariye RAB mu burasirazuba bagira ibyo babemerera harimo n’umurama ariko ngo baracyategereje.

KALINDA Claude