Ruhango: Abatuye n’abanyura Muyurupfu baratabaza

Abaturage batuye ahitwa Muyurupfu ni mu mudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bikorwa n’abo bita amabandi.

Uvuye mu muhanda wa kaburimbo ushatse kwerekeza ku biro by’Akarere ka Ruhango munsi gato y’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hari umuhanda uwukomeje gato uhabona undi muhanda mu kaboko k’iburyo ukabona ishyamba, haruguru y’iryo shyamba hari inzu ituyemo abantu, abahatuye n’abahajyenda bahise Muyurupfu aho bemeza ko amabandi ahategera abantu akabambura utwabo.

Umwe mubahagenda yagize ati “Aha hantu bahacururiza urumogi na kanyanga bahategera n’abantu kumanywa cyangwa mu gitondo ntibagira isaha nanjye mperutse kuhanyura numva nshonje mvuye kwa muganga i Muhanga bahanyamburira telefone barirukanka kandi iyo uri umukobwa hari ubwo uhahurira n’ibibazo bakagufata kungufu.”

Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko utuye Muyurupfu nawe yagize ati “Iri zina batangiye kurihita mu mwaka wa 2002 Muyurupfu bitewe ni uko haba za Kanyanga n’urumogi. Bararwana kandi iyo ufite amafaranga cyangwa telefone ntubiharengana barabikwambura bikozwe nibyo birara.”

Abatuye muri aka gace n’abahanyura bakomeza bavuga ko hari igikwiye gukorwa kugirango iki kibazo gikemuke.

Umwe usanzwe uhanyura ati “Turasaba Akarere bashake uburyo bariya baturage bacuruza ibiyobyabwenge bafatirwa ingamba. Babafate babajyane mu bigo ngororamuco.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko n’izina ubwaryo rikwiye guhindurwa bitewe n’inkomoko yaryo kandi batagomba kwihanganira uwahungabanya umutekano bityo ko hari ikigiye gukorwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi w’Akarere Bwana Valence HABARUREMA yagize ati “N’izina ubwaryo tuzashaka uburyo rihava rihinduke aheza aho kwitwa izina rya rupfu, kuko rishobora kuba ubwo ryaturutse ku kajagari kabitwara nabi kandi ntituzihanganira abitwara nabi mu buryo bw’umutekano. Iyo twamenye aho baherereye turafatanya n’inzego z’umutekano ikibazo gihari tugifatire umwanzuro tugikemure.”

Abatuye muri aka gace bamwe muri bo tuganira hari abatinyutse gutunga agatoki abihishe inyuma y’uru rugoma, uwo bavuze bemeza ko ari umuyobozi w’abarutera.

Umwe muri aba baturage ati “Hari uwitwa Rumanshana we aranakaze niwe muyobozi wabo ava inda imwe na Mama Padiri hano mu Gatengezi.”

Nshimiyimana Theogenes