Israel iritegura gutanga dose ya 4 y’urukingo rwa Covid-19

Israel ivuga ko ifite gahunda yo kuba igihugu cya mbere gitanze doze ya kane y’urukingo rwa Covid-19, mu gihe iki gihugu cyitegura inkubiri y’ubwandu bushya bwa coronavirus yihinduranyije bwiswe Omicron.

Inzobere za Israel ku ndwara z’ibyorezo zatanze inama ko doze ya kane yo gushimangira yatangwa ku bantu bafite hejuru y’imyaka 60 no ku bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Minisitiri w’intebe Naftali Bennett yashimye iyo gahunda, asaba abategetsi gutangira kwitegura.

Bibaye mu gihe ku wa kabiri Israel yemeje umurwayi wa mbere uzwi ko yishwe na Omicron.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko kugeza ubu muri Israel hari abantu bazwi batari munsi ya 340 banduye ubwo bwoko bushya.

Icyemezo cyo gutanga doze ya kane yo gushimangira kiracyategereje kwemezwa n’abategetsi bo hejuru bo mu rwego rw’ubuvuzi, ariko ibiro bya Bwana Bennett byabwiye BBC ko byizeye gutanga iyo doze ku bantu bamaze nibura amezi ane bahawe doze ya gatatu.

Bwana Bennett, ubwo yashishikarizaga abantu gufata iyo doze mu gihe cya vuba gishoboka, yagize ati “Iyi ni inkuru nziza cyane izadufasha kunyura mu nkubiri ya Omicron irimo kwibasira isi”.

Ubwo ibikorwa byo gukingira Covid-19 byatangiraga, muri Israel inkingo zatanzwe mu buryo bwihuse ndetse muri rusange umubare munini witabira kuzihabwa.

Nubwo bimeze gutyo, abagera kuri 63% by’abaturage miliyoni 9.3 ni bo kugeza ubu bamaze gufata doze ebyiri za Covid-19.

 Ku ruhande rumwe ibi biterwa no kuba Israel muri rusange ari igihugu gifite abaturage bo mu cyiciro cy’urubyiruko, kuko hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage bayo bafite munsi y’imyaka 14.