Gasabo:Abaturage barashinja inzego zishinzwe imyubakire gutinza ibishushanyo by’ imitunganyirize y’aho batuye

Bamwe mubaturage bo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo  mu mujyi wa Kigali baratunga agatoki inzego zishinzwe imyubakire kugenda biguru ntege mugukora  ibishushanyo by’ imitunganyirize y’aho batuye ibizwi nka Physical Plans byatumye babuzwa kubaka hakaba nabahitamo kwishora mu myubakire y’akajagari.

Nubwo Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali gihari ariko hari ibyo  kitagaragza mu buryo burambuye nko kugena ko buri kibanza gikora ku muhanda, kuburyo kigerwaho  byoroshye n’ibikorwaremezo n’amazi n’ibindi hagenda hakorwa ibishushanyo by’imitunganyirize y’ahantu ibizwi nka Physical Plans”. Gusa bamwe mubatuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa mubombogo mu kagari ka Kinyaga Umudugudu wa Muhoozi abatunga agatoki umujyi wa Kigali kugenda biguru ntege mu gukora Phsical Plan cg  igishushanyo by’imitunganyirize cy’aho bikaba byaatumye babuzwa kubaka.

Umuturage umwe ati “ Kubwacu byaratinze batugirira vuba rwose imihanda igacibwa abantu bakubaka”

Undi ati “ Muri uyu mudugudu wa Muhoozi twarasabye umujyi wa Kigali uratwakira uratwumva unakora igishushanyo ariko twasabaga ko watuvuganira physical Plan ikihuta”.

Undi nawe ati “Iyo baba baciye imihanda mu makaritsiye abantu bagatura Karitsiye itera imbere ibintu bikagenda”.

Aba baturage kandi bagaragza ko batangiye kubona ingaruka zo gutinda gukora igishushanyo cy’imitunganyirize yaha hantu zirimo kuba hari abarambirwa bagihitamo kwishobora kubaka mu kajagari

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali byumwariho mu mirenge y’icyaro abaturage bakunze kumvikana bavuga ko babujijwe kubaka kuko Phsyical Plan cg igishushanyo cy’imitunganyirize y’aho batuye kitaraboneka. Twagerageje kuvugana n’umujyi wa Kigali ngo ugire icyo ivuga kuri iki kibazo ntibyadukundira ariko Dr MPABWANAMAGURU Merard Umuyobozi wumujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko imbaraga zabanje gushyirwa mu kunoza imiturire yo mumujyi rwa gati .

Ati “ Ni ukuvuga ngo rero muri gahunda y’ishyirwamubikorwa y’igishushanyombonera habamo ibyiciro by’ishyirwamubikorwa aho dufite ko ibyihutirwa muri mu mujyi rwa gati mubindi bice abantu batuyemo bisaba ko abantu babanza gukora physical plan ahantu abantu baba bagomba gutura hagomba kuba haciyemo imihanda  inzira z’amazi y’imvura ziteganyijwe”.

Amakuru agaragara kurubuga rwa Murandasi  rw’umujyi wa Kigali agaragaza ko gukora inyigo z’imitunganyirize y’ahantu ho gutura  byakomwe mu nkokora na COVID 19 ariko ubu inyingo iri kugenda neza ndetse isesengura ryazo naryo rikaba ririmo gusozwa .

Daniel HAKIZIMANA