Kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare mu byo Hon. Nyirasafari asigiye Aurore

Ibikorwa byo gutegura kwakira shampiyona y’Isi y’Amagare biri mu byo Hon. Nyirasafari Esperance asigiye Minister Aurore Munyangaju wamusimbuye muri Ministeri ya Siporo ‘MINISPOR’, anamusaba kwita ku mpano z’abakiri bato ahereye mu mashuri abanza.

Ibi byavugiwe mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwahoze ayobora Ministeri ya Siporo n’Umuco Hon. Nyirasafari Esperence na Minisitiri Aurore Munyangaju uyoboye Minisiteri ya Siporo na Mbabazi Rosemary uyoboye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, umuhango wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo.

Aha Hon. Nyirasafari Esperance kuri ubu wagizwe Perezidante wungirije wa Sena y’u Rwanda yagarutse ku bikorwa byinshi abamusimbuye bagomba gukomeza gukurikirana, ariko yitsa cyane kuri shampiyona y’Isi y’amagare u Rwanda rwasabye kwakira izaba muri 2025, avuga ko ibikorwa byo kuyitegura byari byaratangiye ndetse anavuga ko umusimbuye muri Minisiteri ya Siporo agomba gukomeza gukurikirana ibikorwa byo kuyitegura.

Hon. Nyirasafari Esperance yagize ati “Mu bikorwa twari twaratangiye bigomba gukomeza kwitawaho, harimo shampiyona y’Isi y’amagare izaba muri 2025. Aha rero ndabasaba gukurikirana ibikorwa byo kuyitegura kuko nk’uko mubizi u Rwanda rwasabye kuyakira. Ni akazi katoroshye rero ko kuyitegura kuko nk’uko mubizi ni irushanwa rikomeye kandi bikunze ko turyakira ryazaba ribaye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.”

Bwana Bayingana Aimable uyoboye ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ yari aherutse kubwira abanyamakuru ko igitekerezo cyo kwakira irushanwa rikomeye nk’iri rikaza mu Rwanda, cyari cyavuye mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi ‘UCI’ yari yifuje ko iyi shampiyona ya 2025 yazabera muri Afurika.

Gukurikirana impano z’abakiri bato bihereye mu mashuri abanza na byo biri mu byo Hon. Nyirasafari Esperance yasabye umusimbuye ndetse amwizeza ubufatanye n’inama muri iyi mirimo.