Samusang 250 muri gahunda ya telefoni igezweho kuri buri munyarwanda

Ikigo gicuruza ibikoresho by’itumanaho n’iby’ikoranabuhanga mu Rwanda Samsung 250, kifatanije n’Umuryango w’Itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba EACO ,n’ibindi bigo by’ubwishingizi bikorera   mu Rwanda, gushyikira gahunda ya leta yo kugeza kuri buri munyarwanda Telefone igezweho ‘Smart phone’.

Umugamnbi w’ubuyobozi bukuru bw’igihugu wo gukwirakwiza telefoni zigezweho, niwo watumye  ikigo gicuruza ibikoresho by’itumanaho ni’by’ikoranabuhanga mu Rwanda Sumsung 250, kifatanya n’Umuryango w’Itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba EACO n’ibindi bigo bicuruza telefone n’iby’ubwishingizi, mu gutangiza gahunda ya telefoni igezweho kuri bose ‘Smart phone All’.

 Ni gahunda izagera ku baturage bose bo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ariko ikaba yatangirijwe mu Rwanda.

Dr Ally Simba ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba EACO, arasobanura uko bizajya bigenda kugira ngo umuturage abone telefoni bimworoheye.

Yagize ati“Kuri ubu nk’uko nabivuze turi gukorana na Sacco. Abenshi mu bakiliya bacu bakorana na za Sacco, bareba muri serivisi zijyanye n’inguzanyo, hanyuma Sacco iyo yemeje ko uri umunyamuryango kandi nta bibazo ufite mu kwishyura inguzanyo, barabitubwira muri EACO, hanyuma natwe tukabwira abafatanyabikorwa bacu bacuruza telefoni zigezweho, hanyuma bagatanga telefoni ku bayishaka. Ni ibintu bitwara umwanya muto cyane.”

Ikigo gicuruza ibikoresho by’itumanaho n’iby’ikoranabuhanga mu Rwanda Samsung 250, muri iyi gahunda izatanga telefoni zigezweho kandi ni gahunda yatangiye.

 Bwana Habiyambere John ni umuyobozi mukuru wa Samsung 250, arasobanura impamvu batekereje kugira uruhare muri iyi gahunda n’uruhare bazakomeza kuyigiramo.

Yagize ati“Ni uburyo Perezida wa Repubulika agenda atekereza ku banyarwanda, kugira ngo byanze bikunze n’ufite ubushobozi buke abashe kugera ku itumanaho rihendutse, kandi rifite aho rimukura rikagira n’aho rimugeza. Twebwe uruhare rwacu ni uko tuzaha umuturage telefoni kuri make, uko yari isanzwe iri ku giciro cyo hejuru muri ya gahunda tuzaba twagabanije.”

Nk’ikimenyetso cy’uko Samsung 250 ishyigikiye ko gahunda ya telefone igezweho kuri buri munyarwanda igomba kuba idaheza, yatanze telefoni ku muryango mugari w’abafite ubumuga butandukanye.

 Shyirambere Bruno umwe mu bakozi b’urugaga rw’abafite ubumuga.

Yagize ati“Iri koranabuhanga ridufitiye akamaro cyane, kubera ko nk’uko wabyumvise rigabanya ingendo n’uburyo bwo guhererekanya amafaranga. Nk’abantu bafite ubumuga rero biborohereza cyane, kubera ko bibavuna amaguru.”

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, igaragaza ko yanyuzwe n’ubu buryo buhuriweho n’ibigo byinshi, mu gushyikira gahunda ya leta yo kugeza telefoni zigezweho kuri buri wese.

 Bwana Iradukunda Yves umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri arabisobanura.

Ati “Ntabwo telefoni z’ubuntu zakomeza kuboneka  nta n’ubwo cyaba igisubizo mu buryo burambye, kugira ngo buri munyarwanda agire telefoni. Ahubwo ubu buryo bujyanye no kuba wabona telefone ukayishyura gahoro gahoro, hakazamo abikorera, hakazamo imiryango igiye itandukanye, hakazamo ibigo by’ubwishingizi bishobora gutuma igihe yangiritse, itakaye, hari ubwo bwishingizi buhari. Ubwo ni uburyo burambye.”

Umuturage ukorana n’ibigo by’imari nk’Umurenge SACCO, azajya aba yemerewe gufata telefoni iri hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 500 yishyura mu byiciro.

 Igihe yagira ikibazo, ikigo cy’ubwishingziz kiri muri iyi gahunda kikamuha indi.

Gahunda ya leta yo kugeza telefoni igezweho kuri bose izwi nka  ConnectRwanda, yatangiye mu Kuboza kwa   2019, ku ikubitiro ibigo bya leta n’iby’abikorera, byatanze telefoni zigezweho zisaga 44.000.

Tito DUSABIREMA