Indwara zitandura ku isonga mu zihitana abantu benshi-Minisante

Minisiteri y’Ubuzima itanga impuruza ku ndwara zitandura zikomeje kwica abantu benshi, ahanini bitewe no kutamenya uburyo bwo kuzirinda no kwivuza hakiri kare, kuko zimwe muri zo zishobora kuvurwa zigakira igihe zagaragaye hakiri kare.

Ubushakashatsi bwa RBC bwa 2021 bugaragaza ko indwara zari zisanzwe zizwiho kwica abanyarwanda nka SIDA na Malariya zitagihangayikishije cyane kuko ubu zica nibura 1% ku mwaka, ahubwo izizwi nk’izitandura ziyobowe na kanseri, umutima, Diyabete n’umuvuduko w’amaraso zikaba arizo zikomeje guhitana benshi.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize ikigero cy’indwara zitandura cyazamutse cyane ndetse biteye impungenge, kuko uko imibare yiyongera ari nako abo zihitana nabo biyongera.

Yagize ati “Indwara zitandura z’umutima, Diyabete n’umutima nizo ziza ku mwanya wa mbere mu ziri guhitana abanyarwanda benshi, mu gihe malariya n’izindi arizo zahitanaga benshi.”

Avuga ku gitera izi ndwara cyane ko mu myaka yashize zitari zihangayikishije nk’uko biri ubu, Minisitiri Nsanzimana, avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze abanyarwanda bangana na 40% batajya bakora siporo, abandi bakicara umwanya munini, ariko ikibazo gikomeye kiri mu byo abantu barya.

Ati “Twanabajije ku bijyane n’ibyo abantu barya, ese abarya imboga izi duhinga hafi y’urugo ni bangahe? Abanyarwanda batubwiye ko barya imboga rimwe mu cyumweru kandi ziboneka hafi, ahubwo ugasanga bararya ibyangiza umubiri cyane ari byo bizana bya bibazo.”

Radio na Televiziyo Flash twashatse kumenya niba abaturage bazi uko izi ndwara zandura n’uburyo bwo kuzirinda, abo twaganiriye batubwira ko batazizi ndetse ko bamwe banazimenya basigaje igihe gito cyo kubaho.

Umwe ati “Izo ndwara turazumva gusa ariko ntabwo tuzizi, ntituzi uko zandura, uko umuntu yazirinda n’uburyo zivurwa.”

Undi nawe ati “Ntabwo nzi uko bazirinda n’ukuntu zandura izo ndwara.”

Mugenzi we  ati “Ntabwo tuzikeka ngo tuzirinde kuko ntabwo tuzizi, ahubwo tujya kwa muganga ari uko twarembye pe.”

Ku ruhande rw’aba baturage bavuga ko bibaye byiza abashinzwe ubuzima mu Rwanda, bakora ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kumenya igitera izo ndwara n’ibimenyetso byazo, kugira ngo bajye bazi vuza hakiri kare.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu myaka ibiri ishize umuvuduko w’amaraso wavuye kuri 15% ugera kuri 17%, Diyabete iva kuri 1% igera kuri 3%, mu gihe kuri ubu habarurwa abantu ibihumbi 10 barwara indwara za kanseri buri mwaka.

Gusa Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kimwe cya kabiri cya kanseri bapima, basanga zigeze ku rwego zitavurwamo.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad