2020: Ubuhinzi ntibwashegeshwe ariko abahinzi igihombo ni cyose

Ihuriro ry’Abahinzi mu Rwanda riravuga ko nubwo urwego rw’ubuhinzi rutahungabanijwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ugereranije n’izindi nzego, inyungu igera ku muhinzi yo ngo yaragabanutse biturutse ku biciro by’umusaruro byaguye.

Iri huriro risanga hakwiye gushyirwaho ikigega cyihariye cyo kugoboka abahinzi kugira ngo urwo rwego rudasubira inyuma.

Hari abahinzi bemereye itangazamakuru rya Flash ko kuva mu mwaka ushize wa 2020, ibiciro by’umusaruro ku isoko bidashimishije.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko nibura mu nzego Eshatu (3) zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda, urw’ubuhinzi ari rwo rutazahaye cyane.

Kurikira inkuru irambuye mu mashusho