Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nyirakuru wa Barack Obama yapfuye - FLASH RADIO&TV

Nyirakuru wa Barack Obama yapfuye

Sarah Obama, ufatwa nka nyirakuru w’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yapfuye, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya.

Ikinyamakuru Nation kivuga ko umukobwa we Marsat yemeje ko Sarah, w’imyaka 99, yaguye mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga mu mujyi wa Kisumu.

Marsat yavuze ko nyina yari amaze igihe arwaye indwara ya stroke kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2020.

Sarah yabaga ahitwa Nyang’oma Kogelo, muri 50Km uvuye mu mujyi wa Kisumu uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kenya.