Uganda: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi babuhagurukiye

Ibintu birasa n’ibyahinduye isura
ndetse ngo biraca amarenga ko mu matora y’umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka wa
2021 bitazaba byoroshye kuko n’abatuvuga rumwe n’ubutegetsi  yatangiye gusenyera umugozi umwe.

Ikinyamakuru
Chimpreports cyanditse ko uku kwishyira hamwe kw’abatavuga rumwe n’ishyaka NRM
riri k’ubutegetsi kwigaragaje mu karere ka Hoima ubwo hatorwaga Umudepite uhagarariye
abagore.

Iki kinyamakuru cyanditse ko amashyaka nka FDC, Democratic Party n’ishyaka Alliance for National Transformation rya General Mugisha Muntu, bifatanije n’ihuriro People Power rya Depite Kyagulanyi Robert wamenyekanye nka Bobi Wine, bose bari bashyigikiye umukandida w’ishyaka FDC rya Dr. KIIZA Besigye.

Icyakora
ishyaka NRM rivuga ko nta gitutu rifite kukuba uku kwishyira hamwe byazanakomeza
mu matora ya Perezida kuko ngo ryizeye ko umukandida waryo ariwe Perezida
Museveni yamaze kwigarurira imitima y’abanya Uganda ku buryo azatorwa.