IBUKA yamaganye ishyirahamwe Igicumbi- Ijwi ry’abarokotse Jenoside

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi, (IBUKA-Rwanda) urahamagarira Abarokotse Jenoside kugendera kure icyiswe ishyirahamwe (IGICUMBI – Ijwi ry’abarokotse Jenoside ), kuko abarigize ngo bagaragaweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu minsi ishize nibwo abanyarwanda baba ku mugabane w’uburayi na Amarika bamuritse ishyirahamwe ryiswe IGICUMBI–Ijwi ry’abarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ishyirahamwe umuryango IBUKA uvuga ko utiteguye gukorana naryo ndetse uhamagarira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose, kurigendera kure kuko ngo abarigize barimo Philippe Basabose ubarangaje imbere, bakunze kugaragara mu bikorwa bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal AHISHAKIYE yagize ati“Benshi mu bagize iryo shyirahamwe ni abantu bagiye bagaragara bavuga amagambo adakwiriye bavuga ko inzibutso za Jenoside, imibiri y’abazize Jenoside hirya no hino iri mu birahure ari ubucuruzi. Murabizi mu mategeko ahana  icyaha cy’ingebitekerezo ya Jenoside iyo bisobanurwa icyo ni icyaha kigize guhakana no gupfobya Jenoside. Ibindi bakunda kugaragaramo ni inyandiko z’urudaca  bandika barengera abapfobya n’abahakana Jenoside.”

Naphtal AHISHAKIYE yongeyeho ko “Benshi muribo bagiye bagiye bagaragara mubyo bagiye bavuga nibyo bandika  bavuga bati Karasira , umuntu wwakoze ibyaha ku mugaragaro Isi yose yateze amatwi ariko ugasanga  biriya ntibabifata nk’ibyaha. Ariko si nibyo byonyine n’ibindi byagiye bibagaragaraho bigaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ibyo nabyo ni uguhakana no gupfobya Jenoside cyangwa kuyambura  uburemere bwayo. ”

Mubagize itsinda Igicumbi, umuryango IBUKA uvuga ko harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafashijwe na Leta ariko nyuma baza gutana batangira kwijandika mubikorwa byo gusebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Naphtal AHISHAKIYE niwe ukomeza agira ati “Urubyiruko n’abamaze gukuraho gato bagize ririya tsinda ni abantu bafashijwe kwiga na Leta, bakoze mu mirimo itandukanye ya Leta.”

Hashize igihe humvikana inkuru z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bijandika mu bikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya, ndetse hari na bamwe ubutabera bw’u Rwanda buri gukurikirana.

Itangazamakuru rya Flash ryabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal AHISHAKIYE, icyaba gituma Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe bari kumvikana mubikorwa biyihakana bikanayipfobya.

 Ahishakiye yasubije agira ati “Umuntu warokotse Jenoside hari ibintu agomba kuba atandukanye nabyo ku buryo bugaragara. Ntabwo akwiye kugaragara mu bapfobya n’abahakana Jenoside. Iyo ugiye kureba usanga ari ibintu bigenda bikura ariko bihereye ku  myitwarire  y’ibidahwittse abantu bafite, bamwe ugasanga baragiye bashukwa  na bamwe mu basanzwe bafite iyo ngengabitekerezo.”

Hari amakuru avuga ko bamwe mubagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, basanzwe bazwiho kuyihakana no kuyipfobya, ubu basigaye barize  amayeri yo gushuka Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi  kugira ngo bifatanye nabo.

Icyakora umurango IBUKA ivuga ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bijandika mu bikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya aribo bacye, bityo igabasaba uwarokotse Jenoside aho ari hose kwifatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere akima amatwi abashaka kubayobya.

Ahishakiye ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo tubasaba aho bari hose ni ugukomeza gushyira hamwe, ni ugukomeza gutera intambwe haba mu kwiyubaka  ariko no gukomeza gutera intambwe mu myumvire tukifatanya n’abandi muri gahunda ziriho, zaba iz’ubumwe n’ubwiyunge na gahunda z’isanamitima.”

Nyuma y’imyaka 27 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bunze ubumwe ku gipimo cya 94%.

IBUKA isaba Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bose bari mu gihugu no mu mahanga muri rusange, kwima amatwi uwariwe wese ushaka kubayobya no kubabera umuvugizi mubi.

Daniel Hakizimana