Abarimu basabye NESA kujya batangaza kare abazahagararira ibizamini bya leta

Ubwo hatangizwaga ibizamini by’ubumenyingiro mugihugu hose, bamwe mu bakosozi b’ibibizamini bo mu ntara y’iburasirazuba batangaje ko urutonde rubohereza aho bagomba gukorera rwaraye rusohotse rutinze, bikabagiraho ingaruka zirimo kubura amafaranga y’urugendo.

Kuri uyu wa mbere Hirya no hino mu gihugu hatangijwe ibizamini by’ubumenyingiro mu mashuri yigenga,twasuye rimwe mu mashuri ryakoreweho ibi bizamini mu karere ka Kayonza yaba umujyobozi  w;ishuri rya Nyamirama TSS ndetse n’abanyeshuri bahiga baremeza ko ibi bizamini bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize nibasoza amashuri yabo.

Bwana KAYITARE Pierre Celestin uyobora  Nyamirama TSS ati”ibyo rero bifasha abanyeshuri kutagira ubwoba igihe bagiye hanze ku isoko ry’umurimo kuko ari ibintu baba baragiye bakorera hano ku ishuri basubiramo.”

Umunyeshuri wakoze ikizami ati “iki kizami kizadufasha kumenya ngo ese koko ibyo nize nzabikora hanze?nkareba ubumenyi nahawe niba nzabujyana hanze ku isoko ry’umurimo.”

Kugira ngo ikizamini cya leta gikorwe hatoranywa abarimu bazajya kugihagararira baturutse hirya no hino bakagikosora.

Bamwe mu barimu twaganiriye bo mu karere ka Rwamagana na Kayonza bavuze ko urutonde NESA yarusohoye saa tanu zijoro basabwa kuzinduka bakaba bahuye n’ingaruka zirimo kubura amafaranga ya tike ndetse n’uruhushya rw’akazi rwanditse.

Ati”Twabimenye natwe ducyererewe twagiye tubibona mu ijoro,ingaruka byatugizeho urumva kumenya ngo uzajya aha ukabyitegura gushaka itike,biba bikomeye rimwe na rimwe wenda banakohereje ahantu usanzwe utanamenyereye.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ibizamini NESA dr Bahati Bernard yavuze ko iki kibazo cyatewe n’akazi kenshi ariko ngo ubutaha bazagikosora.

Ati”ni akazi kenshi kaba karimo ariko ubutaha tuzabikosora.”

Abakandida ibihumbi 26482 barimo abahungu 14506 ndetse n’abakobwa 11976 nibo bateganyijwe gukora iki kizamini cy’ubumenyingiro. Hakiyongeraho abakandida bigenga 2106.