Gikondo: Barasaba ko ikarita bakoresha batega imodoka zitwara abagenzi yahuzwa n’izindi

Bamwe mubakora ingendo mu mujyi wa Kigali berekeza cyangwa bava Gikondo ,babangamiwe n’amakarita ya Tap&Go yihariye atabasha gutega ku zindi modoka.

Muri gare ya Kigali ahazwi nka Downtown, umunyamakuru wa Flash yahasanze abaturage batega bajya i Gikondo, bamubwira ibibazo bahura nabyo ahanini bishingiye ku ikarita bakozaho yihariye muri uyu mujyi, ndetse ngo no kuyibona indi mugihe yatakaye bisaba ibirenze abandi

Ushaka iyi karita cyangwa kuyongeraho amafaranga  bisaba kujya Nyabugogo cyangwa i Remera . 

Umwe ati “Ikibazo zijya zigira ni uko rimwe na rimwe hari igihe uyikozaho bakakubwira ko yapfuye kandi kubona indi biragora, kuko uyifatira ku ndangamuntu yawe kandi ntiwemerewe gufata irenze imwe, ubwo bisaba gukora swap(Suwapu) kandi abayikora ni bake muri uyu mujy. Ubwo bigusaba kujya Nyabugogo cyangwa i Remera.”

Undi ati “Kuyibona (Ikarita) ntabwo byoroshye kuko aba ‘agent’ bazo bi bacye, ikindi kigoye ni uko zikoreshwa kuri linye nkeya. Imbogamizi ni uko udafite indangamuntu utayibona.”

Mugenzi we nawe ati “Kuyibona biragoye, nka njye nagiye kuyishaka bambwira ko ntari muri sisiteme, binsaba gutira umwana wanjye, urumva ko ari imbogamizi ikomeye cyane.”

Aba baturage barasaba ko iyi karita kuyibona bitakabaye bisaba indangamuntu kandi  igakorana n’imodoka zose zikorera mu mujyi wa Kigali, ndetse bakoroherezwa kuzibona mu buryo bworoshye.

Bwana Baganizi Emile Patrick, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) avuga ko iki kibazo bakizi ariko ngo basabye izo sosiyete kunoza ihuzamikorere ry’izo sisiteme mu buryo bwihuse.

AtiSisiteme z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu gufasha abagenzi gukoresha ikarita y’urugendo cyangwa se gukata amatike zemewe ni iza sosiyete ebyiri ari zo AC Group na Centrika, haba muri Kigali ndetse no mu ntara. Buri sosiyete igira ikarita yayo bwite iya Ac Group yitwa Tap&Go iya Centrika ikitwa SafariBus.”

Baganizi yakomeje agira ati “Kugira ngo umugenzi yoroherezwe ntasabwe gutunga amakarita menshi, RURA yashyizeho umurongo ngenderwaho kuri izo sosiyete mu gutanga iyo serivise y’ikorabuhanga mu gutwara abagenzi, kuburyo ufite ikarita imwe muri izo zavuzwe haruguru ashobora kujya muri bisi iyo ariyo yose agakozaho. Hari utubazo turi tekinike twagaragaye mu kunoza iyo serivise muri rusange ariko RURA yasabye izo sosiyete kunoza ihuzamikorere ry’ izo sisiteme zombi neza mu buryo bwihuse.”

Umujyi wa Kigali ufite umwihariko wo kugira imodoka rusange zitwara abantu , mu 2015 nibwo uburyo bwo kwifashisha amakarita azwi nka ‘Tap&Go’ mu kwishyura amafaranga y’urugendo bwatangijwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri uyu  Mujyi, mu kwimakaza gahunda yo kugabanya amafaranga ahererekanywa mu ntoki.

Ubu buryo nubwo byagaragaye ko nta kibazo bwateje, bukiza abakoraga akazi ko kugenda bishyuza abantu mu modoka batakaje akazi kuko ubu bitakiri ngombwa ko babaho,iyo umugenzi akojejeho ku modoka kwishyura biba birangiye.

 Eminente Umugwaneza