Kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byagabanya amafaranga y’amiganano –Impuguke mu bukungu

Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi abaturage bagasobanurirwa neza ibirango n’imiterere y’amafara y’u Rwanda, mu rwego rwo gukumira amafaranga y’amiganano ku isoko ry’u Rwanda.

Hari abakora imirimo ituma bakora ku mafaranga batanga ubuhamya ko nibura inshuro imwe bahuye n’ababishyura amafaranga yiganwe.

N’ubwo nta kimenyetso cya gihanga bari bafite ariko baketse ko amafaranga bishyuwe ari amiganano, impaka  bagiranye n’ababishyuye  ashobora kuba gihamya yo gukeka ko ari amiganano koko.

Umwe ati “Mbona imeze nk’ikintu cy’igipapuro ntabwo irimo kuzinguka nkuko ya yindi ya nyayo iba imeze. Twhaise tujya guteza ingaru  kuri wa muntu ugurisha mituyu (Me2u).  Nahise ngenda mpita nanayimucira imbere ndavuga nti  mpa amafaranga mazima aya cyangwa nkufungishe, yahise ampa amafaranga mazima  arambwira ati tubireke.”

Undi aragira ati “Njye nahise nyicamo kabiri kuko cyari ikiwani, arangije arayafata arambwira ati motari ihangane wimvamo. Ndamubwira nti impamvu nyiciye utazayiha n’abandi bantu.”

Bisa n’ibikigoye abatari bacye gutahura ko amafaranga bakiriye ari amiganano, uretse gukoresha uburyo bwo kwirwanaho bwo gukoresha amaso n’intoki.

Umwe yagize ati “Hari igihe numvise abantu bavuga ngo ayamakorano uayazinga ukumva n’ink’igipapuro gikomeye ukuntu.”

Undi ati “Mu buryo bwanjye iyo naketse ko inoti ari inkorano ndayifata nkayishyira mu kiganza cyanjye nkazinga. Uko inoti ya nyayo izamuka ntabwo ariko iya nyayo izamuka.”

Banki Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda (BNR) ivuga ko  ibipimo byo kwigana amafaranga y’u Rwanda, biri hasi cyane y’ibipimo byagateye impungenge.

Guverineri wa BNR bwana John Rwangombwa niwe ubisobanura.

Ati “Guhimba amafaranga yacu biri ku rwego rwo hasi cyane bingana na 0.000%. Ubundi bitarenze 1% ntabwo byagombye kuba ari ikibazo, navuga ko ubwiza bw’inoti zacu ni ukudapfa kwiganwa twabyizera. Nubwo hajya hagaragara bacye ariko iri ku rwego rwo hasi cyane.”

Icyakora impuguke mu bukungu Straton Habyarimana we asanga akazi ko gutahura niba amafaranga yariganwe cyangwa ari mazina kadakwiye guharirwa Banki nkuru y’igihugu yonyine.

Straton Habyarimana asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi abaturage bagafashwa kumenya neza imiterere n’ibimenyetso by’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ibyago byinshi byo kugira amafaranga yiganwe.

Ati “Abantu bamaze kumenya ibiziranga ababasha kumenya ibizitandukaanya n’iziganwe, bityo bikabafasha kuzitahura mu gihe bazihawe. Ubundi buryo bwa kabiri  ni ugukomeza ingamba  zo guhana ababifatiwemo, ariko nanone no gukora ku buryo ibintu byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga  bishyirwamo ingufu,  kubera ko nta muntu waguha amafaranga y’amiganano akoresheje ikoranabuhanga.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Tito DUSABIREMA