Twagiramungu yahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa imyaka 25

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwahanishije Twagiramungu Jean, igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside.

Jean Twagiramungu, yahise avuga ko adashimishijwe n’igihano yahawe ahita akijirurira.

Muri 2017 nibwo igihugu cy’Ubudage  cyamwohereje mu Rwanda.