Wa mwana wasanganywe ebola muri Uganda yitabye Imana

Ministeri y’Ubuzima
muri Uganda yemeje ko umwana w’imyaka itanu wagaragaweho na Ebola mu gace ka
Kasese yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu

Ni we wa mbere wari uyigaragaweho muri Uganda kuva aho
iki cyorezo kivuzwe cyane muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo,
igihugu gihana imbibi na Uganda n’u Rwanda  

Inzego zishinzwe ubuzima muri icyo gihugu kiri mu
majyaruguru y’u Rwanda zemeje ko uwo mwana wasanganywe Ebola mu gace ka Kasese
yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa gatatu. Biteganyijwe
ko Ministiri w’Ubuzima Ruth Aceng atangariza abaturage ibigendanye n’umuhango
wo gushyingura uwo mwana w’imyaka itanu n’andi makuru ajyanye n’urupfu rwe.

Itangazo rya Ministeri y’ubuzima ya Uganda riragira
riti” Umwana w’umuhungu wasanganywe Ebola
I Kasese ku munsi w’ejo yitabye Imana mu ijoro ryakeye, yaguye mu cyumba cy’akato”.

Ministeri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu
wa kabiri ko nyina w’uwo mwana afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira
Demukarasi ya Kongo, akaba yarashakanye n’umugabo ukomoka muri Uganda.

Daily Monitor yanditse ko uwo mubyeyi
yari yinjiranye uwo mwana witabye Imana muri Uganda n’abandi bavandimwe bane
ubwo bari bagiye kuvuza se bishoboka ko na we yahitanywe na Ebola.

Amezi umunani arashize Ebola yongeye kwibasira
abaturage mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru muri repeburika iharanira
demokarasi ya Congo, aho imaze kugaragara ku barenga 2000 barimo abarenga 1300
yishe.

U Rwanda
ruryamiye amajanja

Ministeri y’ubuzima yongeye gusaba abaturarwanda n’abarusura ko hagize ugaragaza ibimenyetso bya Ebola kwihutira kugana ikigo nderabuzima kimuri hafi.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima,
Dr. Diane Gashumba, kuri uyu wa gatatu 
rirasaba abaturarwanda n’abarusura ko uwagaragaza kimwe mu bimenyetso
byayo yakwihutira kugera ku kigo nderabuzima, ivuriro cyangwa ibitaro
bimwegereye kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse.

U Rwanda nk’igihugu cyegeranye na Uganda na Repeburika iharanira Demokarasi ya Congo, ruheruka gutangiza gutanga urukingo rwa Ebola ku bajyanama b’ubuzima n’abandi bakozi bakira abarwayi mu duce twegereye imipaka dushobora gukwirakwiramo icyorezo cya Ebola kurusha utundi

Itangazo rya Minisante ryibutsa ingamba zikwiye mu kwirinda Ebola.

Ishami rya Loni ryita ku Buzima ryemeje ko muri Uganda hageze Ebola

Leave a Reply