Abitabiriye Itorero Indahangarwa biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bigiyemo

Urubyiruko rushoje itorero ry’igihugu mu kiciro cy’Indahangarwa ruvuga ko rugiye gukoresha ibyo rwize rurushaho kunoza umurimo ndetse no guharanira inyungu z’igihugu.

Ubwo hasozwaga itorero ry’igihugu ikiciro cy’indahangarwa, rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iri torero rwavuze ko rwishimiye kumenya amateka n’umuco by’igihugu.

Izi ntore zivuga ko zigiye gukoresha ibyo zatojwe mu mirimo yabo ya buri munsi ruhangana n’abashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire by’u Rwanda.

Holy Irasubiza usanzwe ari umukozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda yagize ati “Nkaba nzagerageza gushyira ibyo nize mu itorero muri porogaramu dusanganywe nka Banki nkuru y’u Rwanda, kugira ngo abinjira muri Banki bashyashya n’abari basanzwe bibutswe indangagaciro ziranga umunyarwanda naho igihugu cyacu cyerekeza.”

Ange Sonia Umubyeyi asanzwe ari urubyiruko rukorera ubushake ati “Tubinyujije mu bikorwa byacu bya buri munsi nko ku muhanda aho tuba turi tubwiriza abanyarwanda gukaraba intoki, ni ukubashishikariza isuku nk’uko twahize kugira ngo igihugu cyacu gkomeze gitere imbere, hakabamo n’imiganda tugenda dukora mu baturage. Kuba twari dusanzwe tubikora bigiye kuduha umwimerere  n’imbaraga  kugira ngo noneho  turusheho kubinoza.”

Visi perezida wa komisiyo y’itorero ry’igihugu Lt. Col Migambi Desire yabwiye itangazamakuru rya Flash ko biteze umusaruro muri uru rubyiruko rusoje ikiciro cy’indahangarwa, kuko nta mbogamizi nyinshi bahuye nazo kandi ngo iki kiciro ni intangiriro y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no mu bindi byiciro.

 
Yagize ati “Hari ababyeyi benshi, Abanyarwanda bari hanze ndetse n’abana batazi ikinyarwanda badusaba gutozwa. Ubwo rero tuzajya dukomatanya rimwe na rimwe dutoze hifashishijwe ikoranabuhanga ariko dukomeze n’uburyo busanzwe bwo gutoza imbonankubone twubahiriza imitoreze y’uko dutoza.”

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yabwiye urubyiruko rushoje ikiciro cy’Indahangarwa kurinda igihango no gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abashaka gusiga igihugu icyasha, barushaho kurengera inyungu rusange z’abanyarwanda.

Aganira n’uru Rubyiruko mu buryo bw’ikoranabuhanga Minisitiri Mbabazi yagize ati “Iyo ukunda igihugu cyawe uharanira ishema ryacyo, agaciro kacyo, iterambere ryacyo, umutekano n’ubusugire bwacyo. Uhora ugaragaza isura yacyo nyayo y’ukuri mu ruhando mpuzamahanga, ndetse niyo bibaye ngombwa uhora witeguye kukirwanirira no guhangana n’abagoreka amateka yacyo bakagisiga isura mbi. Ni ngombwa ko mwe nk’indahangarwa mukomera kuri izi ndangagaciro mugatumwa ku rugerero kujya kuzishyira mu bikorwa bikaba ubuzima bwanyu bwa buri munsi.”

Ikiciro cy’indahangarwa cyiswe e-itorero Indahangarwa kuko ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, byari byitezwe ko rizitabirwa n’abagera ku 3,000 ariko kubera impamvu zitandukanye hitabiriye abagera ku 2,500.

Muri abo, abitabiriye bari mu gihugu bari 2,000 mu gihe abagera kuri 500 bari hanze y’igihugu.

 Uyu muhango wo gusoza iki kiciro nawo wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad